Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa y’amezi atanu

Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa y’amezi atanu

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo yo ku rwego rwo hejuru yahawe ingabo za RDF zirwanira ku butaka.

Ni igikorwa cyabereye ku Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro, giherereye mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025, aho aba basirikare bari bamaze amezi atanu batorezwa.

Gen Mubarakh yashimiye abasirikare barangije amahugurwa, agaragaza uruhare rukomeye ayo mahugurwa agira mu gutegura abasirikare kurinda ubusugire bw’Igihugu no guhangana n’ ibyahungabanya umutekano.

Yavuze ko uretse ubumenyi mu bya gisirikare, aya mahugurwa yanashimangiye inyigisho z’ ikinyabupfura (discipline) kiranga RDF ari nayo nkingi ikomeye ifasha abasirikare kugira indangagaciro za RDF, gukorana ubunyamwuga no gusohoza inshingano zabo neza.

Umugaba Mukuru kandi yasabye abasirikare gukoresha ubumenyi n’ikinyabupfura bagaragaje mu mahugurwa mu gusohoza inshingano zabo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasoje amahugurwa y’amezi 5 yahabwaga ingabo za RDF zirwanira ku butaka
Gen Mubarakh Muganga,yasabye abasirikare gukoreresha ubumenyi bahawe n’ikinyabupfura mu gusohoza neza inshingano zabo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54