Indwara 6 zititaweho uko bikwiye (NTDs) u Rwanda rwaranduye burundu

Indwara 6 zititaweho uko bikwiye (NTDs) u Rwanda rwaranduye burundu

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko u Rwanda rumaze kurandura amoko atandatu y’indwara zititaweho uko bikwiye (NTDs), intego ikaba iyo kurandura burundu izo ndwara zikiri mu zibasira benshi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bitarenze mu 2030.

Izo ndwara zitwa indwara zititaweho kuko zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, nyamara zikaba zaramaze igihe kinini mu mateka y’Isi zidahabwa uburemere bwazo.

Zibonekamo ubuganga (dengue), inzoka zo mu nda (schistosomiasis/bilharziasis), indwara iterwa n’udukoko dushobora gutera ubuhumyi (trachoma), indwara yitwa leishmaniasis, ibisazi biterwa no kurumwa n’imbwa (rabies), indwara y’ibisebe (Buruli ulcer) n’uruheri (yaws).

Hari kandi ibibembe (Hansen disease), Chagas disease, indwara y’umusinziro (human Afurican trypanosomiasis), cysticercosis, dracunculiasis (guinea-worm disease), echinococcosis, indwara ziterwa n’ibyo kurya byanduye (foodborne trematode infections), imidido (lymphatic filariasis) n’ubuhumyi buterwa n’umwijima (onchocerciasis).

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko izamaze kurandurwa mu Rwanda uko ari esheshatu zirimo indwara z’uruhu eshanu zirimo iy’uruheri (yaws), ubuhumyi buterwa n’umwijima (onchocerciasis), imidido (lymphatic filariasis), ibibembe (leprosy), n’imyate (Mycetoma) n’indi imwe yitwa Human African Trypanosomiasis (indwara y’umusinziro).

Udukoko dutera ubwo burwayi akenshi duterwa no kuba bakoresha amazi yanduye, kuba bafite imiturire idahwitse kandi yuzuye umwanda. Abana ni bo bakunze kwibasirwa n’indwara nyinshi muri zo aho usanga zica amamiliyoni buri mwaka, rimwe na rimwe zigatera ububabare, ubumuga n’ihungabana rituruka ku guhezwa muri sosiyete.

Minisiteri y’Ubuzima ishimangira ko uwo ari umusaruro w’imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu guteza imbere inzego z’ubuzima no guhindura imibereho y’abaturage ikarushaho kunoga no kujyana n’igihe.

Ni muri urwo rwego u Rwanda rwiyemeje kuba rwaranduye n’izindi ndwara zititaweho zikigaragara mu gihugu nk’inzoka zo mu nda n’izindi, bitarenze mu mwaka wa 2030.

Amakuru y’indwara zimaze kurandurwa yagarutsweho ku Cyumweru taliki ya 30 Mutarama, na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga washyiriweho kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye.

Madamu Jeannette Kagame we asanga guhangana n’ibibazo by’ubuzima bisaba kubaka inzego zifite ubushobozi kandi zihora zihanga udushya nk’uko yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri uwo munsi.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Nubwo tucyugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, indwara zititaweho uko bikwiriye (NTDs) nazo ziracyari ikibazo gikomeye ku mibereho y’abaturage bacu. Kugira ngo tubashe guhangana n’ibi bibazo by’ubuzima ntacyo dusize inyuma, tugomba kubaka inzego zifite ubushobozi kandi zihora zihanga udushya.”

Yavuze ko inzira ikiri ndende ariko hashimwa umurimo mwiza umaze gukorwa  ku bufatanye n’abakora mu nzego z’ubuzima, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bandi. 

Ati: “Biduha icyizere ko  bitarenze 2030 tuzaba twamaze kugera ku ntego z’amasezerano yiswe Kigali Declaration ku bijyanye n’indwara zititaweho uko bikwiriye (NTDs).”

Itangazo rya Kigali ku kurandura indwara zititaweho uko bikwiye (Kigali Declaration on neglected tropical diseases (NTDs), ryashyizweho umukono mu mpera z’ukwezi gushize.

Rije rikurikira irya London ryasinywe ku ya 30 Mutarama 2012, rikaba ryarafashije kugera ku ntego z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).

Itangazo rya Kigali ryitezweho gufasha Isi kugera ku ntego z’icyerekezo 2030 n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) aho OMS yashushanyije icyerekezo cyo kurandura burundu ku Isi indwara zititaweho uko bikwiye.

Icyo gishushanyo mbonera cya OMS kigaragaza ibisabwa mu buryo bwa tekiniki, ariko Itangazo rya Kigali ryo rirashimangira ubushake bwa Politiki bwo gukora ibisabwa kugira ngo intego zigerweho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25