Inama zigirwa abahinzi b’imbuto by’umwihariko water melon

Inama zigirwa abahinzi b’imbuto by’umwihariko water melon

Bamwe mu bahinzi b’imboga n’imbuto bajya bataka igihombo ndetse n’umusaruro muke ugereranyije n’uwo baba biteze, ariko abahanga mu by’ubuhinzi bw’imboga, imbuto ndetse n’indabyo bagirwa inama yo kwita ku bihingwa byabo kuva ku munsi wa mbere bakibitera, bakamenya ifumbire bakoresha ndetse n’icyo imbuto zabo zikeneye kugira ngo bitange umusaruro.

By’umwihariko urubuto rwa water melon nk’igihingwa gikungahaye kuri Vitamini A, B1, B3, B6, C, calcium, magnesium, fibre, poroteyine, potassium na lycopene, abahinzi bazo bagirwa inama yo kuzitaho kugira ngo zitange umusaruro ushimishije.

Agoronome ukora ubuhinzi bw’imboga, imbuto ndetse n’indabyo ku Mulindi mu Karere ka Gasabo, Jean Paul Gahigi avuga ko umuhinzi wa water melon w’umwuga akwiye kumenya ifumbire nziza igihingwa cye gikeneye kandi akagisura mu murima kenshi akareba ko nta byonnyi gifite.

Ni ikiganiro yagiranye na RBA ubwo yari mu murima we yahinzemo urubuto rwa water melon.

Gahigi yagize ati: ”Abahinzi b’umwuga bagirwa inama yo kureba umurama mwiza wa water melon kandi bakamenya ifumbire nziza bakoresha ku gihingwa cyabo.nibura mu minsi 10 umuhinzi asabwa gutera umuti wabugenewe urwanya udusimba, kuko water melon igira udusimba rero ni byiza ko umuhinzi wa water melon buri gitondo aza gusura ibihingwa bye, kuko ibihingwa byose iyo ubyitaho bikwereka ko bigukunze kuko nabyo ni ibiremwa.”

Uburyo bwiza bwo kubona umusaruro wa waterv melon Gahingi Jean Paul akomeza agira inama abahinzi .

Ati: “Mbere yo kugemeka twabanje gushyiramo ifumbire y’imborera ndetse na DAP, nyuma turagemeka tumaze kugemeka turasasira , nyuma y’iminsi 15 umaze kugemeka dushyiraho ifumbire ya UREA, ariko nyuma y’iminsi 15 twashyizeho iyindi fumbire ikungahaye ku yindi myunyu ngungu zimwe muri izi fumbire zituma igihingwa gishisha rero ni ukumenya gushyiraho amafumbire ajyanye n’ikigero water melon igezemo.”

Yongeyeho ko umuhinzi ashobora kubona igihingwa cye kibasiwe n’ibyonnyi, igihe yabona ibitumbwe byariwe cyangwa n’amababi, agomba kwihutira gushaka umuti kugira ngo water melon ze zitangirika.

Ni mu gihe water melon yitaweho neza ishobora kwera mu gihe cy’amezi atatu.
Gahigi agira inama abahinzi kudasuzugura ubuhinzi bwa water melon kuko buteza imbere ubukora akikenura kandi akabona umusaruro mwiza mu gihe gito.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49