Imiyoboro u Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu iruteza ibura ry’amashanyarazi-MININFRA

Imiyoboro u Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu iruteza ibura ry’amashanyarazi-MININFRA

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko kuba umuriro w’amashanyarazi ukomeje kubura bya hato na hato mu Gihugu, bishingiye ku miyoboro u Rwanda ruhuriraho n’ibindi Bihugu, gusa yizeza gukemura icyo kibazo.


Byakomojweho n’Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Amb Uwihanganye Jean de Dieu, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama 2025, aho yihanganishije Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026 hafi mu Gihugu hose.

Ni nyuma y’uko ku rubuga rwa X, uwitwa Robert Cyubahiro Mckenna yagaragarije MININFRA ko ibura ry’umuriro hirya no hino mu Gihugu rikomeje kuba inshuro nyinshi asaba ko bakurikirana imikorere y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kiwufite mu nshingano.

Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko ibura ry’amashanyarazi mu Rwanda riterwa ahanini n’imikorere y’ayo mu bihugu bituranye na rwo.

Yagize ati: “Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, twiseguye ku Banyarwanda kubera ibura ry’umuriro w’amanyashanyarazi ryabaye mu gihugu no mu minsi ishize.

Yunzemo ati: “Ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’Imiyoboro dufatanya n’ibindi bihugu. Iyo ibibazo bibaye muri yo bitugiraho ingaruka.”

Amb. Uwihanganye yakomeje agaragaza ibyo bibazo bitazahoraho kuko hafashwe ingamba zo kubikemura.

Ati: “Ntibizahora gutyo, twatangiye ingamba zigamije kurinda birushijeho imiyoboro yacu no kugabanya izo ngaruka. Ni imishinga iriho ikorwa izafata umwanya ariko turabyihutisha. Tubijeje kuzabikemura vuba kandi tuzabimenyesha Abanyarwanda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Amb Uwihanganye Jean de Dieu yijeje gukemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42