Imikino y’Abakozi: Amakipe yitwaye neza yahawe ibihembo

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku wa Gatandatu taliki 05 Ugushyingo 2022 ni bwo hasojwe shampiyona y’imikino y’abakozi itegurwa n’ishyirahamwe  riteza imbere imikino y’abakozi mu Rwanda “ARPST” ku bufatanye n’ibigo bitandukanye.

Ubwo hasozwaga iyi mikino,  ikipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima “RBC” mu mupira w’amaguru yatsinze RwandAir FC ku mukino wa nyuma ibitego 2-1. Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ari na ho hatangiwe ibihembo ku makipe yitwaye neza.

Iyi ni inshuro ya kabiri, ikipe ya RwandAir FC  itsindiwe ku mukino wa nyuma yikurikiranya kuko n’umwaka ushize yatsinzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR”.

Mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’ijana (100), RISA FC yegukanye igikombe itsinze RMB FC ibitego 4-0.

Mu cyiciro cy’ibigo by’abikorera, ikipe ya BK FC yegukanye igikombe  itsinze ikipe ya SKOL FC ibitego 7-3 mu mikino ibiri.

Ikipe ya BK FC

Mu mukino wa Basketball, mu bigo bifite abakozi barenga 100 ikipe ya RwandAir BBC yegukanye igikombe  itsinze WASAC BBC amanota 70 kuri 47.

Mu bigo byigenga, ikipe ya STECOL BBC yegukanye igikombe itsinze BPR BBC amanota 71 kuri 61.

Ikipe ya STECOL BBC

Mu bigo bifite abakozi batarenze 100, umukino wagombaga guhuza ikipe ya IPRC-Kigali na Primature nta bwo  wakinwe kuko ikigo cya IPRC Kigali  cyari cyafunzwe  kubera ibikorwa by’iperereza.

Mu mukino wa Basketball kandi mu  bagore, ikipe ya REG BBC yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa  nyuma  ikipe ya RSSB.

Ikipe ya REG BBC mu bagore

Mu mukino wa Volleyball  mu bigo bifite abakozi batarenze 100, Primature yegukanye igikombe itsinze MINISPORTS.

Mu cyiciro cy’ibigo  birengeje abakozi 100, ikipe WASAC VC yegukanye igikombe itsinze RwandAir VC.

Ikipe WASAC VC

Mu bagore,  ikipe ya RRA VC yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya  MoD VC.

Ikipe ya RRA VC mu bagore

Perezida wa ARPST, Mpamo Thierry Tigos  nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino y’abakozi yavuze ko byagenze neza ugereranyije n’umwaka ushize kuko hagaragaye ubwitabire buri hejuru.

Yakomeje ashimira abaterankunga barimo  RBC na BRALIRWA bateye inkunga isozwa ry’iyi mikino.

Biteganyijwe ko amakipe yitwaye neza yageze ku mukino wa nyuma mu mupira w’amaguru na Volleyball azitabira imikino y’Afurika  izabera  Banjul muri Gambia muri Werurwe 2023.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE