Imbwa zigiye kwifashishwa ahabereye ibiza

Imbwa zigiye kwifashishwa ahabereye ibiza

Ni kenshi wumva ngo ahantu runaka hibasiwe n’ibiza abantu bakahatakariza ubuzima, bamwe bakaboneka abandi bakabura ariko inzego z’umutekano by’umwihariko Polisi y’Igihugu zigakomeza gushakisha.

Hatangajwe ko hagiye gutangizwa agashami gashya kazakorera muri Polisi, mu ishami rishizwe gucunga umutekano hifashijwe imbwa (Canine Brigade). Aka gashami kazafasha gushakisha abantu baburiye ahabereye ibiza.

Umuyobozi wa Polisi ishami rishinzwe gucunga umutekano hifashijwe imbwa, CSP Faustin Kalimba, asobanura ko imbwa zifasha mu gutahura ibisasu, ibiyobyabwenge ndetse n’umuntu wiziritseho igisasu.

Yavuze ko bateganya gushyiraho akandi gashami gafasha gusaka no gushakisha abantu ahantu habereye ibiza.

Ati “Icyo gihe imbwa yifashishwa mu gutahura abantu bagwiriwe n’inzu. Imbwa icyo gihe irifashishwa igatahura abantu bose noneho abatabara bakabasha kubabona”.

Akomeza agira ati “Turateganya no gushyiraho agashami kandi gashinzwe kugenzura (Tracking).

Nk’umugizi wa nabi ashobora gukora icyaha akiruka agahunga, icyo gihe hari imbwa yifashishwa mu gukurikirana no gutahura aho wa mugizi wa nabi yihishe”.

Polisi y’u Rwanda yihaye icyerekezo cyo gutanga serivisi inoze, gukorera mu mucyo, guharanira ko amategeko yubahirizwa no kugira ngo abantu babeho batekanye.

Kugira ngo iki cyerekezo kigerweho polisi ishyiramo ubushobozi n’imbaraga zose zishoboka.

Polisi igira amashami atandukanye afite inshingano zihariye mu kubungabunga umutekano w’abaturarwanda mu ngeri zitandukanye.

CSP Kalimba asobanura ko ishami ayoboye ryatangiranye imbwa Eshatu ariko ngo bageze ku bushobozi bwo kohereza (Deploying) ahantu hatandukanye mu gihugu no hanze yacyo.

Imbwa ikoreshwa ahantu hari ibikorwa remezo, aharibubere ibirori bihuza abantu benshi, ari ibya Leta cyangwa n’ibindi byose birimo imyidagaduro.

Amafoto: RNP

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  2. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39
  3. Kiyovu Sports yatandukanye na Harrison wari umutoza wayo 8 Ukwakira 2026 Saa 16:27
  4. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  5. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10