Imbamutima za Perezida Kagame ku  isabukuru y’amavuko y’umufasha we 

Imbamutima za Perezida Kagame ku  isabukuru y’amavuko y’umufasha we 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifurije isabukuru nziza y’amavuko Madamu Jeannette Kagame wujuje imyaka 60. 

Yagaragaje ukunyurwa n’imyaka irenga 30 bamaze babana aho umuryango n’Igihugu bifuzaga mbere y’aho babigezemo. 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati: “Isabukuru nziza y’amavuko Jeannette! Imyaka 60 ibaye mike. Ibaze, imyaka irenga 30 turi kumwe- Ni ho ibintu byose haba umuryango n’Igihugu twifuzaga byabereyemo. Buri munsi birushaho kunkomerera kuba hari undi  cyangwa ukuruta nasaba.”

Madamu Jeannette Kagame yavukiye mu buhungiro mu Burundi ku italiki ya 10 Kanama 1962, akaba yarashakanye na Perezida Kagame mu mwaka wa 1989. 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe umaze kubaha abuzukuru babiri.

Abayobozi batandukanye n’abaturage  benshi bakomeje kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko bifashishije imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo ku bo bishobokera, bishimira urugero atanga rubereye Umubyeyi w’u Rwanda. 

Madamu Jeannette yagaragaye mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere Umuryango Nyarwanda, by’umwihariko akaba yaragize uruhare rukomeye mu kuzahura urwego rw’ubuvuzi n’uburezi.

Ni we washinze Umuryango Imbuto Foundation wafashije benshi kugana ishuri, ku buryo ubu bari mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’u Rwanda.

Ubuyobozi n’abakozi b’Umuryango Imbuto Foundation umaze imyaka 21 mu bikorwa bigamije kubaka iterambere rirambye ry’u Rwanda, na bo bafashe umwanya wo kwishimana n’Umuyobozi Mukuru wabo kuri uyu munsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42