Ikoranabuhanga ritangirwaho ibyangombwa byo kubaka ririmo kunozwa

Ikoranabuhanga ritangirwaho ibyangombwa byo kubaka ririmo kunozwa

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Ernest Nsabimana yagaragaje ko ibyinshi mu bibazo byagaragaye mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga ibyangombwa byo kubaka (BPMIS) byakemutse kuva aho batangiye kuyicungira byuzuye, ndetse na bike bisigaye birimo gukomeza kuyongerera ubushobozi na byo biri mu murongo mwiza wo gukemuka.

Yabigarutseho ku wa Kabiri taliki ya 21 Gashyantare, ubwo Abadepite bamuhataga ibibazo ku birebana n’igihombo bavuga ko ikoranabuhanga mu gutanga ibyangombwa byo kubaka ryateye abaturage na Leta.

Ni ibibazo byagaragajwe ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagezwaho raporo ya Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku isesengura yakoze kuri raporo y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuri BPMIS.

Minisitiri yasobanuye ko BPMIS yateguwe bijyanye na gahunda ya Leta y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere  (NST1), irimo guteza imbere ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi ku buryo serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga zigomba kuba zagezweho 100% mu 2024.

Depite Uwera Kayumba Marie Alice, Perezida wa  Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, yavuze ko iri koranabuhanga ryagaragayemo ibibazo bitandukanye biteza Leta na bamwe mu baturage igihombo mu buryo bw’amafaranga utaretse no gukerereza  imitangire ya servisi.

Hagaragajwe ibindi bibazo birimo kuba nta buryo bw’imicungire bwashyizweho, kunyuranya inyemezzabwishyu n’ibyangombwa n’umutekano waryo ukemagwa, hakaza n’uko bamwe mu baturage bagiye bishyuzwa amafaranga y’umurengera bifuza gusubizwa.

Ku kibazo cy’uko nta buryo bw’imicungire bwashyizweho, Minisitiri Dr. Nsabimana yavuze ko byatewe n’uko mu mavugurura yagiye akorwa mu bigo bya Leta yageze no ku bakozi bakurikiranaga BPMIS bamwe bajya mu bindi bigo byatumye ubwo yagenzurwaga basanze nta bakozi bayikurikiranaga.

Minisitiri yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 hashyizweho ikipe nshya ishinzwe ikoranabuhanga ikorera muri MININFRA irimo inzobere mu ikoranabuhanga (Chief Digital Office), ikaba ari yo igenzura umunsi ku munsi imikorere ya sisitemu n’uburyo yanozwa kurushaho.

Ikindi yavuze ni uko iryo koranabuhanga ryanashyizwe mu Kinyarwanda mu rwego rwo korohereza buri muturage wese kuyibonaho serivisi bimworoheye ndetse n’aho ari hose, inahindurirwa izina rishyirwa mu Kinyarwanda, ubu ikaba yitwa “kubaka.gov.rw”.

Ku bibazo bijyanye no kunyuranya inyemezabwishyu, ibyangombwa, n’umutekano wa sisitemu muri rusange, Minisitiri Dr. Nsabimana yavuze ko byose byakemutse kuva aho yongerewe ubushobozi ndetse igatangira kugenzurwa n’Abanyarwanda mu buryo bwuzuye, n’amakuru yose akaba abikwa mu Rwanda.

Ku kijyanye no gusubiza abaturage amafaranga y’umurengera bagiye bishyuzwa bitewe n’imikorere mibi ya ‘system’ Dr. Nsabimana yasubije ko byagaragaye cyane muri Bugesera, ahabaruwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 6, avuga ko babonye UPI zabo ziri guhuzwa n’amazina ubundi bakayasubizwa bidatinze.

Muri rusange, Minisitiri Dr. Nsabimana yijeje Abadepite ko byinshi mu bibazo byagaragaye muri BPMIS ubwo hakorwaga igenzura byakemutse kuva aho batangiye kuyicungira byuzuye ndetse na bike bisigaye birimo gukomeza kuyongerera ubushobozi na byo biri mu murongo mwiza wo gukemuka, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite inyurwa n’ibisobanuro atanze.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25