Ikipe ya RBC FC, RRA VC na WASAC VC zitabiriye imikino y’Afurika y’abakozi muri Gambia

Ikipe ya RBC FC, RRA VC na WASAC VC zitabiriye imikino y’Afurika y’abakozi muri Gambia
Ikipe ya RB

Kuva taliki 09 Werurwe 2023 i Banjul muri Gambia hateganyijwe kubera imikino y’Afurika y’abakozi itegurwa n’ishyirahamwe ry’imikino y’Abakozi muri Afurika “Association du Sport Travailliste Africain (OSTA)”.

Ikipe ya RBC FC mu mupira w’amaguru, RRA VC mu bagore na WASAC VC mu bagabo mu mukino wa Volleyball  ni zo zihagarariye u Rwanda muri iyi mikino aho izi kipe zerekeje muri Gambia mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 05 Werurwe 2023.

Iyi mikino yitabirwa n’ibigo  biba byaregukanye ibikombe mu Bihugu biturukamo.

Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino y’Abakozi mu Rwanda “ARPST”, Mpamo Thierry Tigos yatangaje ko mu makipe 3 ahagarariye u Rwanda bizeye ko hatazaburamo imwe ibasha kwegukana igikombe.

Yakomeje avuga ko imyiteguro yagenze neza muri rusange yaba ku ruhande rw’amakipe ndetse no ku ruhande rwabo nka ARPST.

Ikipe ziheruka guhagarira u Rwanda muri iyi mikino y’Afurika y’abakozi ni Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” na Equity Bank.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42