Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera cyizashyirwamo umuriro w’Amashanyarazi y’Urugomero rwa Rusumo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 16, 2023
  • Hashize amezi 6
Image

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera giherereye mu Karere ka Bugesera kigiye gushyirwamo umuriro w’amashanyarazi utangwa n’urugomero rwa Rusomo ruherutse kuzuzwa, rukazatahwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.

Ni gahunda yatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ,ivuga ko ari ukugira ngo hashyirwe umuriro ufite imbaraga kuri iki kibuga cy’indege mpuzamaganga gishya kikirimo kubakwa.

Patrice Uwase,Umunyabanga wa Leta muri Minisitiri y’ibikorwa Remezo yabitangarije abagize Inteko Ishingamategeko umutwe wa Sena kuri uyu wa Gatatu.

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rwitezweho kuzatanga Megawati 80 MW azakwirakizwa mu bihugu by’u Rwanda ,u Burundi na Tanzania.

Ni urugomero rw’amashanyarazi ya Rusumo akomoka ku mazi y’umugezi w’Akagera uhuza ibyo bihugu bitatu0.

Uyu mushinga uzatwara miliyoni 340 z’amadolari ya Amerika hagamijwe gushyira mu bikorwa guhunda yo korohereza abaturage kubona amahirwe aturutse ku mazi yo mu cyogogo cya Nile.

U Rwanda rwiteze kongera ingufu z’amashanyarazi za 27 MW ku zari zisanzwe zitangwa mu gihugu hose .

Patricia yavuze ko hari na gahunda yo kubungabunga ikibuga cy’indege cya Bugesera ku buryo kibungabunga ibidukikije.

Yagize ati: ’’Hari ibintu byinshi bizakorwa kugira ngo icyo kibuga cy’indege kizabe gikeye ,icyambere kizaba gikeye kuko kizaba gikoresha ingufu z’amashanyarazi akomoka ku rugomero rw’amashanyarazi akomoka ku mazi rushya rwa Rusumo ni umushinga uhambaye mu rwego rw’amashanyarazi uzakoreshwa kuri iki kibuga cy’indege’’.

Tugomba gutegura ibikoresho byose bikenewe muri uku gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi,nk’urugero hari ibikoresho twakoreshaga byakoreshaga Megawati 15,zishobora kuzasimbuzwa izikoresha megawati ebyiri,ibi bizatanga ingufu zihagije’.’

Patricie kandi yanatangaje ko amatara azakoreshwa ku kibuga cy’indege cya Bugesera azajya yizimya ubwayo mu gihe bibaye ngombwa mu gihe nta bantu barimo kuyakoresha.

Kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera ni gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kugira ikibuga cyujuje ibisabwa birimo kuba kizashyirwamo ahantu hafata amazi,gucunga neza imyanda ndetse no gushyiramo ibikoresho bihagije n’ibindi ku buryo kizaba ari ikibuga cy’indege cy’ikitegererezo muri Afurika.Biteganyijwe ko kizuzura bitarenze mu mwaka wa 2026 gitwaye amadolari ya Amerika miliyari 2.

Ni ikibuga cy’indege kandi kizaba cyubatse kuri metero kare 130,000 kizaba kandi gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 8 buri mwaka.Iyi ni imibare ariko byitezwe ko iziyongera ikaba abagenzi miliyoni 14 mu myaka izakurikiraho .

Ni ikibuga cy’indege kandi kizajya cyakira imizigo y’abagenzi tani 150,000 buri mwaka.

Kompanyi yo kutwara abantu mu kirere ya Qatar Airways izaba ifite imicungire y’iki kibuga ku rugero rwa 60 % ndetse isanzwe inafite n’imigabane ya 49% muri Soyiteye y’Ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda RwandAir.

ZIGAMA THEONESTE

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 16, 2023
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE