Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizatangira gukora mu 2028 cyakira abantu miliyoni 4 ku mwaka
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yagaragaje ko icyiciro cya mbere cy’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera biteganyijwe ko kizatangira gukora muri Gashyantare 2028, aho kizaba cyakira abantu kuva kuri miliyoni 1 kugeza kuri 4 ku mwaka.
Byagarutsweho na Minisitiri wa MINICOFIN, Murangwa Yussuf, mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa 30 Kamena 2026, aho yagaragaje ko imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere y’icyo gikorwa remezo iri kwihutishwa. Yagize ati: “Turashaka ko imirimo irangira mu Ukuboza 2027, kugira ngo 2028 gikore.”
Minisitiri Murangwa avuga ko ikibuga cy’indege cya Bugesera kiri kubakwa mu byiciro bitatu mu rwego rwo kugiha ubushobozi buhambaye dore ko kizakira abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Icyiciro cya kabiri biteganyijwe ko nicyuzura kizava ku kwakira abantu miliyoni 4 bakagera kuri miliyoni 8, icya gatatu kikava ku bantu miliyoni 8 kugeza kuri 16, bose bashobora kuza mu Rwanda bakinyuzeho.
Minisitiri Murangwa avuga ko iki kibuga kije kunganira icya Kigali kiri i Kanombe gisanzwe cyakira abantu miliyoni 1, kandi ayo ari andi mahirwe y’ishoramari n’ubukerarugendo u Rwanda rwungutse.
Yagaragaje ko hifuzwa ko u Rwanda rwaba igicumbi cy’aho abantu benshi bahurira bityo ubukungu bukarushaho kuzamuka. Ati: “Ni amahirwe akomeye cyane abo ni abantu baza gusura u Rwanda, bakajya mu mahoteli, hari serivise bagomba kubona hari amahirwe tuzabona kubera ko hari ikibuga.
Mu rwego rw’ubukungu turashaka ko u Rwanda ruba aho ubucuruzi buhurira, butanga serivise zitandukanye n’ibintu bitandukanye mu bihugu bidukikije.”
Akarere ka Bugesera kitezweho kuzaba igicumbi cy’ubwikorezi, ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ibindi ndetse Urwego rw’Iterambere mu Rwanda, (RDB) ruherutse gutangaza ko mu myaka umunani ishize ako karere kanditse imishinga y’ishoramari isaga 330 ifite agaciro ka miliyari 1,7 z’amadolari ya Amerika (ni ukuvuga Tiriyari zisaga 2,4 Frw).
