Igikombe cy’Amahoro 2022: Rayon Sports  na AS Kigali zageze muri ½

Igikombe cy’Amahoro 2022: Rayon Sports  na AS Kigali zageze muri ½

Bugesera FC 0-2 Rayon Sports (0-3)

Gasogi United 1-1 AS Kigali (1-2)

Taliki 04-05-2022

APR FC-Marines FC (Nyamirambo-15h00)

Taliki 05-05-2022

Police FC-Etoile de l’Est FC (Nyamirambo-15h00)

Ikipe ya Rayon Sports   na AS Kigali nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo kwishyura ya ¼  zakomeje muri ½ cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2022.

Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 3-0 mu mikino yombi. Umukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade ya Bugesera taliki 03 Gicurasi 2022, Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Musa Esenu na Willy Onana, birangira iyi kipe ikatishije itike ya ½ cy’irangiza ku bitego 3-0 kuko umukino ubanza yari yatsinze igitego 1-0.

Ikipe ya AS Kigali nayo yakomeje muri ½ cy’irangiza nyuma yo gusezerera ikipe ya Gasogi United muri ¼  ku bitego 2-1 mu mikino yombi.

Undi mukino wa ¼ biteganyijwe ko uba kuri uyu wa Gatatu taliki 4 Gicurasi 2022 aho APR FC ikina na Marines FC (15h00) kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino usoza wa ¼ uzaba ejo taliki 05 Gicurasi 2022 aho ikipe ya Police FC izakira Etoile de l’Est FC (15h00) kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Imikino ya ¼  ibanza, Police FC yari yatsinze Etoile de l’est FC ibitego 2-1 naho APR FC yatsinze Marines FC ibitego 2-0.

Ikipe ikomeza hagati ya APR FC na Marines  FC izahura na Rayon Sports muri ½ naho izakomeza hagati ya Police FC na Etoile de l’Est FC izahura na AS Kigali.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42