Igikomangoma cy’u Bongereza mu ruzinduko mu Rwanda

Igikomangoma cy’u Bongereza mu ruzinduko mu Rwanda

Igikomangoma cya Sussex Henry Charles Albert David (Prince Harry) ari mu ruzinduko mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku bufatanye na African Parcs abereye Perezida. 

Kuri uyu wa Mbere, Price Harry yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bagirana ibiganiro ku bikorwa bya African Parks mu Rwanda. 

Leta y’u Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano y’imikoranire na African Parks yo gucunga Pariki y’Igihugu y’Akagera n’iya Nyungwe 

Muri iki gitondo kandi, Prince Harry yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’abasaga 250,000. 

Prince Harry yiyunze kuri African Parks mu kwezi k’Ukuboza 2017 mu rwego rwo kuzuza inshingano yiyemeje zo  kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35