Iburengerazuba: Hamaze kumenyekana abasaga 100 bishwe n’imvura yaraye iguye

Iburengerazuba: Hamaze kumenyekana abasaga 100 bishwe n’imvura yaraye iguye

Ubuyobozi by’Intara y’Iburengerazuba na Minisiteri Ishinzwe  Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), bamaze kwemeza ko abantu 109 bamaze guhitanwa n’imvura yaraye iguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu.  

Ni mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francis yagiranye n’itangazamakuru, yemeje ko abamaze kumenyekana ko bishwe n’iyi mvura ari 95 mu Ntara y’Iburengerazuba.

Abo biyongeraho abandi 14 bamwnyekanye ko bazize iyi mvura yaguye ijoro ryose mu Ntara y’Amajyaruguru.

Basabye abaturage ko mu gihe babona hari ibimenyetso byabateza akaga muri iyi mvura irimo kugwa babimenyesha Inzego z’ibanze ku murongo utishyurwa 170.

MINEMA itangaza ko kugeza ubu harimo gukoreshwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo abari mu kaga bashobore gutabarwa. 

Ku rundi ruhande ngo harakorwa ubutabazi bushoboka bitewe n’uko hari inzira zitarikiri nyabagendwa.

Imvura yaraye iguye mu Turere twa Ngororero no mu bice bya Gishwati mu Karere ka Rutsiro hakiyongeraho uduce two mu Ntara y’Amajyaruguru yatumye umugezi wa Sebeya wuzura biteza akaga abatuye hafi yawo. 

Hagati aho, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko bitewe n’imvura nyinshi yaraye iguye, imihanda ya Mukamira-Ngororero na Rubavu-Rutsiro itari nyabagendwa by’agateganyo.

Abakoresha iyo mihanda bagiriwe inama yo kunyura ahandi, abapolisi bakaba barimo kubayobora aho bari bunyure.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42