Ibitaro bya Kibagabaga byeguriwe Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa 7

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 15, 2023
  • Hashize amezi 12
Image

Kuri uyu wa Gatanu, Ibitaro bya Kibagabaga byeguriwe Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi  wa Karindwi, bikaba bigiye kujya ku rwego rwa kabiri aho bigiye kuba Ibitaro bicungwa na Kaminuza y’Abadivantisite muri Afurika yo Hagati (AUCA).

Izo mpinduka zitezweho gufasha ibyo bitaro kubaka ubushobozi bwisumbuyeho mu gutanga serivisi zitandukanye no kubona inzobere mu kuvura nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Ibitaro bya Kibagabaga ni bimwe mu Bitaro byo ku Rwego rw’Akarere byo mu Mujyi wa Kigali biherereye mu Karere ka Gasabo, bikaba bikorana n’ibigo nderabuzima bitandatu byo muri aka Karere.

Ibyo bitaro biherereye mu Mudugudu wa Rugero, Akagari ka Akagali, Umurenge wa Kimironko, bikaba bitanga serivisi ku baturage bo mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali.

Ibitaro bya Kibagabaga byatangiye kubakwa muri Werurwe 2003, aho ibuye ry’ifatizo ryashyizweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku wa 5 Gicurasi 2003.

Byemerewe gukora by’agateganyo ku wa 27 Gicurasi 2005, Inama y’Ubutegetsi yabyo ishyirwaho ku wa 23 Nzeri 2006, maze mu kwezi gukurikiyeho hatangizwa ibikorwa bya mbere by’ubuvuzi ku mugaragaro.

Ibitaro bya Kibagabaga bisanganywe intego yo kongera no kurushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi mu baturage bireberera, gukorana neza n’ibindi bitaro byo mu Mujyi wa Kigaki ndetse no gushyiraho ingamba zigamije kurinda abaturage ingaruka z’iyangirika ry’ibidukikije mu Mujyi.

AUCA yahawe gucunga ibyo bitaro isanzwe ifitanye imikoranire myiza na Guverinoma y’u Rwanda kuko itanga n’ubumenyi mu by’ubuvuzi ku rwego rwa Kaminuza.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 15, 2023
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE