Ibiciro ku isoko byazamutseho 7,1% muri Kanama 2025

Ibiciro ku isoko byazamutseho 7,1% muri Kanama 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri uyu wa 10 Nzeri 2025, cyatangaje ko ibiciro ku isoko byazamutseho 7,1% mu Mijyi muri Kanama 2025, mu gihe mu byaro byazamutseho 5,9% ugereranyije n’uko kwezi k’umwaka ushize.

NISR ivuga ko ibyo biciro byagabanyutse ugereranyije na 7.3% byariho muri Nyakanga uyu mwaka.

Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 5,4% muri Kanama 2025, bikaba byariyongereye 0.9% ugereranyije na Nyakanga.

Ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 13,5%, ibiciro by’ubuvuzi byiyongera 70.5%, iby’ubwikorezi byazamutseho 6,9% mu gihe iby’amaresitora n’amahoteli byazamutse ki kigero cya 18,5%.

Ibiciro by’ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu byazamutseho 6,7% mu gihe ibyinjizwa mu gihugu byiyongereye ku 8,3%, na ho ibiciro by’ingufu byazamutseho 2,5%.

Ni mu gihe muri Nyakanga 2025, ibiciro byiyongereyeho 7,3%, ugereranyije na Nyakanga 2024.

NISR yavuze ko iryo zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,4%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 12,2%, iby’ubuvuzi byiyongereyeho 70,7%, iby’ubwikorezi byiyongereyeho 7% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi y’amaresitora n’amahoteli  byiyongereyeho 20,1%.

Muri uko kwezi kandi ibiciro byo mu byaro byiyongereyeho 7% ugereranyije na Nyakanga 2024, iryo zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,6%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 10,5%, iby’ubuvuzi byiyongereyeho 57,4% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 14,5%.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42