Hon Mukabalisa yegukanye umudali wa Zahabu mu mikino ya EALA

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 12, 2023
  • Hashize amezi 5
Image

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon Mukabalisa Germaine yegukanye umudali wa Zahabu mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru ahangana na metero 400, mu mikino mpuzamahanga ihuza Inteko Ishinga Amategeko z’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Ukuboza 2023, kuri Stade y’Akarere ka Bugesera ni bwo Hon. Mukabalisa yarushanyijwe na bagenzi be muri iyi mikino ya EALA.

Depite Mukabalisa Germaine yarangije ari uwa mbere mu cyiciro cyo gusiganwa ku maguru metero 400, ahembwa umudali wa Zahabu.

Mu mikino iheruka y’aya marushanwa mu mwaka ushize, Hon. Mukabalisa yari yarangije ari uwa gatatu, mu mikino yabereye i Juba mu gihugu cya Sudani y’Epfo, ahabwa umudali wa Bronze.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ibinyujije ku rukuta rwa X, yashimiye Hon. Mukabalisa igira iti: “Umunsi wa kane w’amarushanwa ya EALA wongeye kuba amateka ku ntsinzi y’u Rwanda, kuko Depite Mukabalisa Germaine yatsindiye umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero 400. Wakoze cyane Depite Mukabalisa”.

Kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 18 Ukuboza 2023, u Rwanda rurimo kwakira Imikino ya EALA ihuza Abagize Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri siporo umunani zitandukanye.

Ibihugu byitabiriye mu bagore n’abagabo birimo u Rwanda rwakira, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda na Sudani y’Epfo.

Mu mikino izo ntumwa za rubanda zirimo gukina harimo Umupira w’amaguru, Netball, Volleyball, Basketball, Imikino Ngororamubiri, Tag of Wall, Golf na Darts ikinwa n’abafite ubumuga ndetse na Walk of Race.

Imikino ya EALA iteganywa n’Ingingo ya 49 mu zishyiraho uru rwego, irimo kuba ku nshuro ya 13 kuva mu mwaka wa 2001. Ni ku nshuro ya gatatu ibereye mu Rwanda aho rwaherukaga kwakira iyabaye mu 2015.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 12, 2023
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
UZABUMWANA JEAN PAUL says:
Ukuboza 12, 2023 at 6:45 pm

Byiza cyane …ni ishema ku gihugu kabisa, ✅🙏🙏

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE