Hatoranyijwe abana 130 bazategurwa bakazaserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga muri 2026

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 4, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Komite Olempike y’u Rwanda “RNOSC” ku nkunga ya “Olympic Solidarity” binyuze muri gahunda yo gutegura abakinnyi bakiri bato “Youth Athlete Development Programme 2021-2024” mu mwaka wa 2022 hateguwe igikorwa cyo gushaka abakinnyi bafite impano bagomba gutegurwa  bakazaserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga muri 2026.

Muri iyi gahunda Komite Olempike y’u Rwanda yakoranye n’amashyirahamwe y’imikino 4 irimo Koga “Swimming”, Table Tennis, Tennis n’umukino w’amagare “Cycling”.

Muri rusage hatoranyijwe abana 130 bafite hagati y’imyaka 10 na 14   bakaba bagiye gutegurwa kugira ngo bazaserukire u Rwanda mu mikino y’Afurika y’urubyiruko “African Youth Games 2026”  izabera Maseru muri Lesotho muri 2026 ndetse n’imikino  Olempike y’urubyiruko “Youth Olympics Games 2026” izabera i Dakar muri Senegal muri 2026.

Iyi gahunda ubusanzwe  ikorwa mu gihe cy’imyaka ine mu bice bine ari byo, gufatanya n’amashyirahamwe y’imikino yatoranyijwe guhitamo abana bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 “Youth Athlete Identification”, kwita ku bana batoranyijwe bahabwa imyitozo yihariye “National Training Camps/International Federation Training Opportunities”, gufasha abana bari muri iyi gahunda  kwitabira amarushanwa abahesha itike  yo kwitabira imikino Olempike y’urubyiruko “Youth Olympic Games Qualifications” ndetse no gufasha ababonye  itike  kwitabira imikino Olempike y’urubyiruko “Youth Olympic Games”.

Uko igikorwa cyo gutoranya abana  bafite impano cyagenze

Mu mukino wo Koga  “Swimming”

Taliki 22 Ukwakira 2022  mu Karere ka Karongi  na taliki 10 Ukuboza 2022  mu Mujyi wa Kigali, hatoranyijwe hamwe abana 30 mu bana 134 batarengeje imyaka 14 bitabiriye iki gikorwa.

Mu mukino wa  “Table Tennis”

Igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano cyabereye i Rilima mu Karere ka Bugesera taliki 29 na 30 Ukwakira 2022, mu Karere ka Rubavu taliki 05-06 Ugushyingo 2022  ndetse no mu Mujyi wa Kigali taliki 12 na 13 Ugushyingo 2022. Hitabiriye  abana 80 hatoranywamo 40 bazakomeza gukurikinwa muri iyi gahunda.

Umukino wa “Tennis”

Taliki 12 na 13 Ugushyingo 2022, mu Mujyi wa Kigali habereye gahunda yo gutoranya abana bafite impano mu mukino wa Tennis. Igikorwa kitabiriwe n’abana 85 hatoranywamo 30 bazakomeza gukurikiranwa. 

Umukino w’amagare “Cycling”

 Mu gushakisha impano mu mukino w’amagare, taliki 04 Ukuboza 2022  igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera no mu Karere ka Huye na Musanze taliki 11 Ukuboza 2022, muri rusange hatoranywa abana 30 muri 73 bitabiriye iyi gahunda.

Muri rusange hatoranyijwe abana 130 muri 372 bitabiriye iyi gahunda mu mikino 4. Aba bana bakazakomeza kwitabwaho binyuze mu mashyirahamwe y’imikino babarizwamo hagamijwe kubateguramo abazahagararira u Rwanda.

Imikino  Olempike y’urubyiruko “Youth Olympic Games” yaherukaga kuba mu Kwakira  2018 aho yabereye i Buenos Aires muri Argentina . Abakinnyi batatu ni bo baserukiye u Rwanda ari bo Munezero Valentine  na Musabyimana Penelope  bari bagize ikipe ya Beach Volleyball ndetse na Bakunzi Aimé Phraditte mu mikino ngororamubiri “Athletics” aho yahatanye mu gusiganwa metero 3000. Aba bakinnyi bakaba bari bitwaye neza mu mikino y’Afurika “African Youth Games 2018” yari yabereye muri in Algeria.

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 4, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE