Hatangajwe igihe Tour du Rwanda 2024 izabera

Hatangajwe igihe Tour du Rwanda 2024 izabera

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY ryatangaje ko isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda 2024” rizatangira tariki 18 kugeza 25 Gashyantare 2024.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, ni bwo Ishyirahamwe  ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, FERWACY ryatangaje ko UCI yemeje ko Tour du Rwanda ya 2024 izaba mu mpera za Gashyantare.

Iri rushanwa rizenguruka igihugu rigiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga, uyu mwaka irushanwa ryatwawe n’Umunyeritereya Henok Mulubrhan ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani,

Ni ku nshuro ya gatandatu Tour du Rwanda igiye kuba iri ku rwego rwa 2,1 eshanu ziheruka zegukanywemo inshuro enye n’Abanyeritereya Merhawi Kudus (mu 2019) na Natnael Tesfazion (mu 2020 na 2022) Henok Mulubrhan 2022 n’Umunyesipanye Cristian Rodriguez wayitwaye muri 2021.

Isiganwa riheruka rya 2023 ryitabiriwe n’amakipe 20 n’ibihugu bitandatu birimo u Rwanda [Team Rwanda], Maroc, Érythrée, Algérie, u Bwongereza na Afurika y’Epfo.

Kuva iri siganwa ryazamurwa kuri 2.1, Mugisha Moïse ni we watwaye agace muri iri siganwa, mu gihe nta Munyarwanda urabasha kuryegukana.

Gahunda y’amakipe azitabira ndetse n’inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2024, izatangazwa mu kwezi k’Ugushyingo 2023.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  3. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  4. Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima  22 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30