Amagare: Hatangajwe igihe Tour du Rwanda 2023 izabera

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 6, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda « FERWACY »  ryatangaje ko isiganwa  mpuzamahanga  ry’umukino wo gusiganwa ku magare  « Tour du Rwanda  2023 » rizaba taliki 19 kugeza 26 Gashyantare 2023.

Iri siganwa  mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 15 kuva ryatangira gukinwa muri 2009.

Isiganwa riheruka «Tour du Rwanda 2022 » ryegukanwe na Natnael Tesfatsion  ukomoka muri Eritrea  wakiniraga ikipe ya Drone Hopper Androni Giocattoli yo mu Butaliyani. Ku mwanya  wa kabiri  haje  Anatoliy Volodimirovich Budyak  ukomoka muri Ukraine wakiniraga ikipe ya Terengganu Polygon CT yo muri Malaysia naho ku mwanya wa 3 haje  Jesse Ewart  ukomoka muri Ireland akaba akinira ikipe ya Bike Aid mu Budage.

Umukinnyi w’Umunyarwanda aheruka kwegukana « Tour du Rwanda » muri 2018 ubwo yari ikiri ku kigero cya 2.2.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 6, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE