Harifuzwa ko Abanyarwanda barangura mu Bushinwa bamenya Igishinwa

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 2, 2026
  • Hashize amasaha 9
Image
Umunyamabanga wa mbere akaba anashinzwe ibya politiki muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Zhang Xiaohong

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda igaragaza ko hari bamwe mu bashoramari bahombywa no kuba barangura muri icyo gihugu batazi ururimi rw’Igishinwa, aho bishobora kubaviramo guhendwa cyangwa guhabwa ibyo badakeneye, igasaba ko Abanyarwanda bakura imari muri icyo gihugu bamenya urwo rurimi bityo bikoroshya ubuhahirane.

Mu marushanwa y’ururimi rw’Igishinwa yabereye ku ishuri rya ‘Le Plaisir d’Enfant’ ku wa 01 Kamena 2026, Umunyamabanga wa mbere akaba anashinzwe ibya politiki muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Zhang Xiaohong yagaragaje ko kumenya Igishinwa bibonwa nk’amahirwe ku bashoramari no gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.

Urubuga ‘Importglobals’ rugaragaza ko hejuru ya 58% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rutumiza mu mahanga bituruka mu  Bushinwa. Hagati y’umwaka wa 2021 n’uwa 2024, ubucuruzi bwakozwe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwikubye inshuro zirenga ebyiri, buva kuri miliyoni 742 bugera kuri miliyari 1 na miliyoni 760 z’amadolari ya Amerika, ku bwiyongere bwa 137%.

Imibare igaragaza ko agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu Bushinwa kazamutse ku kigero cya 575% aho kavuye kuri miliyoni 16 z’amadolari ya Amerika kagera kuri miliyoni 108 z’amadolari ya Amerika.

Nanone kandi, ibyo u Rwanda rutumiza mu Bushinwa byiyongereye ku kigero cya 75% igiciro cyabyo kiva kuri miliyari 1.4 kigera kuri miliyari 2.5 z’amadolari ya Amerika, ari na byo bishimangira uburyo u Bushinwa bukomeje kuba umufatanyabikorwa mwiza mu bucuruzi.

ZHANG Xiaohong agaragaza ko kwiga Igishinwa byafasha ibihugu byombi kunoza neza imishinga bihuriyeho by’umwihariko mu bucuruzi n’ishoramari.

Yagize ati: “Bizafasha ibihugu byombi gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga bahuriramo  kuko bavuga ururimi rumwe kandi u Bushinwa bwohereza ibicuruzwa byarwo mu Rwanda kandi abagera kuri iryo soko twizeye ko bamenye ururimi  twafasha abazana imari  n’abazohereza mu Bushinwa gukora bumvikana bitagombye abasemuzi.”

Yongeyeho ko ibihugu byombi bifitanye umubano umaze imyaka 55 kandi byiteguye gukomeza imikoranire, gusangira ubunararibonye ndetse n’umuco. Bamwe mu bacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga barangurira mu Bushinwa bagaragaza ko kutamenya urwo rurimi ari imbogamizi ariko bakora uko bashoboye bagaca n’amarenga kugira ngo bahahirane.

Kubwimana Frank yagize ati: “Nubwo nkura ibicuruzwa mu Bushinwa ariko ntabwo nzi ururimi rwaho akenshi usanga dukoresha Icyongereza ariko mbaye nzi Igishinwa byakoroha kurushaho kuko ni cyo benshi bakoresha.”

Ingabire Eric na we yagize ati: “Igishinwa gifasha mu bucuruzi bwambukiranya imipaka kuko kurangura ibintu uzana mu Rwanda kumvikana biba byoroshye kuko nta musemuzi uba ukenewe ariko mu gihe ugikoresha umusemuzi ahomba kuko aba amwishyura  cyangwa ugasanga ahenzwe ku byo ahashye bitewe no kutamenya uburyo arangura.”

Bimwe mu bigo by’amashuri byigisha Igishinwa bigaragaza ko byahisemo kwigisha urwo rurimi mu rwego rwo koroshya imikoranire n’icyo gihugu cyane kiri ku isonga mu bihahirana n’u Rwanda, ubufatanye mu burezi, mu ishoramari n’ibindi.

Umuyobozi w’ishuri rya ‘Le Plaisir  d’Enfant’, Nirere Ernestine avuga ko mu myaka ibiri bamaze bigisha Igishinwa ubu bafite abana 320 bavuga urwo rurimi, kandi uwo mubare uzakomeza kwiyongera bitewe n’amahirwe u Rwanda rubona muri icyo gihugu.

Ati: “Kwiga ururimi rw’amahanga ni byiza byagura imitekerereze y’abana, ikindi cyaduteye kwigisha Igishinwa nuko kiri mu ndimi zivugwa cyane kandi umwana afite ubushobozi bwo kumenya indimi 8, kandi dukeneye kukimenya kubera uburyo tubanye na bwo, uburyo duhahirana, amahirwe y’akazi ahaboneka, ababona amahirwe yo kwigayo, kurangura n’ibindi.”

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abantu ibihumbi 30 bavuga urwo rurimi.

U Rwanda rutumiza mu Bushinwa ibikoresho bitandukanye birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, mudasobwa, televiziyo, n’ibindi by’itumanaho, ibyuma byifashishwa mu nganda, ubwubatsi n’ibindi.

Umuyobozi w’ishuri rya ‘Le Plaisir d’Enfant’ ryigisha Igishinwa Nirere Ernestine, avuga ko kumenya urwo rurimi bizoroshya ubuhahirane
Harifuzwa ko Abanyarwanda barangura mu Bushinwa bamenya Igishinwa
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 2, 2026
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE