Handball: U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026

Handball: U Rwanda rwahawe kwakira igikombe cy’Afurika 2026

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB) ryemeje ko u Rwanda ruzakira Igikombe cy’Afurika kizaba mu mwaka wa 2026.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, mu Mujyi wa Cairo ahasorejwe igikombe cy’Afurika cy’uyu mwaka  ari na yo nshuro ya mbere u Rwanda rwari rucyitabiriye.

Mbere yo gushyikiriza igihembo Misiri yegukanye Igikombe cya Afurika cyaberaga iwayo, habanje umuhango wo kwerekana aho igikurikiraho kizabera.

Muri uyu muhango Perezida wa CAHB Dr Mansourou Aremou, yahereje ibendera ry’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino kuri Perezida w’Ishyirahamwe ryo mu Rwanda (FERWAHAND), Twahirwa Alfred, nk’ikimenyetso cyo kuzakira imikino.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye imikino Nyafurika ku nshuro ya mbere ariko ntiyasoza mu makipe meza kuko yageze ku mwanya wa 14 muri 16 yarikinnye.

Si ubwa mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa Nyafurika rikomeye muri uyu mukino kuko habereye irushanwa iry’Igikombe cy’Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’Abatarengeje 18 mu 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42