Handball : Police HBC na Kiziguro SS zegukanye irushanwa ryo Kwibuka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 6, 2023
  • Hashize amezi 10
Image

Ikipe ya Police HBC mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore ni zo zegukanye irushanwa ryo Kwibuka abari  abakinnyi, abatoza, abasifuzi, abayobozi n’abakunzi  b’umukino wa Handball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Handball Genocide Memorial Tournament 2023”.

Iri rushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”  ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS” na Komite Olempike y’u Rwanda  ryabaye taliki 03 na 04 Kamena 2023 ribera ku bibuga bya UR Remera, Kimisagara na Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Mu bagabo iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 8 aho yari agabanyije mu matsinda abiri, itsinda A ryari rigizwe na Gicumbi HBT, UR-Rukara, Makerere University na ES Kigoma naho itsinda B rigizwe na Police HBC , Nyakabanda, APR HBC na UR-Huye.

Nyuma y’imikino y’amanjora habaye imikino ya ½ maze, ikipe ya Gicumbi HBT itsinda APR HBC ibitego 39 kuri 27 naho Police HBC itsinda UR Rukara ibitego 40 kuri 20.

Ikipe ya APR HBC yegukanye umwanya wa 3 itsinze UR Rukara ibitego 21 kuri 19.

Ikipe ya Police HBC yegukanye igikombe itsinze Gicumbi HBT ibitego 41 kuri 39.

Kapiteni w’ikipe ya Police HBC, Kanyandekwe Gaston ni we wabaye umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose “MVP”  naho Uwimana Jackson “Daduwa” na we ukinira Police HBC aba umunyezamu witwaye neza.

Uwatsinze ibitego byinshi yabaye Kayijamahe Yves  ukinira ikipe ya Gicumbi HC.

Mu bagore iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 7 aho yari agabanyije mu matsinda abiri, itsinda A ryari ririmo Kiziguro SS, Three Stars na Ngome HC (Tanzania) naho itsinda B rigizwe na ISF Nyamasheke, UR-Huye, UR-Rukara na University of Kigali (UoK).

Nyuma y’imikino y’amajonjora, mu mikino ya ½ cy’irangiza, ikipe ya Kiziguro SS yatsinze Uok ibitego 32 kuri 17 naho ikipe ya Ngome itsinda ISF Nyamasheke ibitego 22 kuri 20.

Ikipe ya ISF Nyamasheke  yegukanye umwanya wa 3 itsinze Uok ibitego 26 kuri 11.

Ikipe ya Kizguro SS yegukanye igikombe itsinze  Ngome yo muri Tanzania ibitego 27 kuri 18.

Ingabire Amina ukinira Kiziguro SS ni we witwaye neza mu irushanwa ryose “MVP”,  Mwizerimana Noella (Kiziguro SS)  aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi naho Catherine Mapua (Ngome HC) aba umunyezamu witwaye neza.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 6, 2023
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE