Handball: Ikipe y’u Rwanda U-17 iratangira imikino y’Akarere ka 5 ikina na Djibouti

Handball: Ikipe y’u Rwanda U-17 iratangira imikino y’Akarere ka 5 ikina na Djibouti

Taliki 25-04-2023

Tanzania-South Sudan (08h00)

Rwanda-Djibouti (10h00)

Kenya-Somalia (14h00)

Ethiopia-Burundi (16h00)

Kuva kuri uyu wa Kabiri taliki 25 Mata 2023  i Dar es Salaam muri  Tanzania haratangira  imikino y’Akarere ka 5 mu bakobwa batarengeje imyaka 17 mu mukino wa Handball “IHF Women U-17  Trophy Africa Zone 5”

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 8 aho yashyizwe mu matsinda abiri,  itsinda A ririmo u Rwanda, Tanzania, Djibouti na South Sudan naho itsinda B rikabamo  Ethiopia, Kenya, Burundi na Somalia.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, mu itsinda A, ikipe ya Tanzania irakina na South Sudan guhera saa tatu (09h00) i Dar es Salaam akaba ari saa mbiri (08h00) i Kigali.

Ikipe y’u Rwanda irakina na Djibouti guhera saa tanu (11h00) i Dar es Salaam akaba ari saa yine (10h00) i Kigali.

Mu itsinda B, ikipe ya  Kenya irakina na Somalia naho Ethiopia ikine n’u Burundi.

Ikipe y’u Rwanda yajyanye intego yo kwegukana igikombe

Mbere yo kwerekeza  i Dar es Salaam, ikipe y’u Rwanda U-17 yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Kiziguro SS isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Handball i Nyamirambo, ikipe y’u Rwanda U-17 yitwaye neza itsinda Kiziguro SS ibitego 35 kuri 30.

Nyuma y’uyu mukino, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda U-17, Uwineza Florence yatangaje ko imyiteguro yagenze neza, bakaba biteguye kwerekana ko nabo bashoboye. Yakomeje avuga ko intego bafite ari ukwitwara neza bakegukana igikombe.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda U-17, Uwineza Florence

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda U-17, Bagirishya Anaclet yavuze ko  iyi kipe yari imaze iminsi igera ku 10 mu myitozo aho babanje gufasha abakinnyi mu myitozo yo kubongerera imbaraga nyuma bakurikizaho kubigisha amayeri y’umukino.

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda U-17, Bagirishya Anaclet

Agaruka kuri uyu mukino wa gicuti batsinzemo Kiziguro SS, Bagirishya yagize ati : “Uyu mukino wari  mwiza watweretse ko ikipe ihagaze  neza .”

Umutoza Bagirishya yavuze ku itsinda A ikipe y’u Rwanda U-17  iherereyemo aho avuga ko amakipe atoroshye ariko intego bafite ari ugutsinda imikino yose y’amajonjora bakazamuka ari aba mbere mu itsinda kugira ngo bazahure n’ikipe ya kabiri mu rindi tsinda.

Akomeza avuga ko nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amajonjora ikizaba gisigaye ari ukwitwara neza bakegukana  igikombe bakabona n’itike yo kuzitabira imikino y’Afurika.

Nyuma y’uyu mukino wa gicuti, Umuyobozi  w’Ishami rya  Siporo muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Rwego Ngarambe ari kumwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, Twahirwa Alfred bashyikirije ibendera iyi kipe y’u Rwanda U-17 banayisaba kuzitwara neza igahesha ishema igihugu.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda U-17

Aba ni Uwase Denyse, Tuyishime Belise, Uwineza Florence, Kuradusenge Esther, Umutesi Esther, Ineza Honorine, Hungurimana Clementine, Munderere Shalon, Uwase Valentine, Niyobuhungiro Marie Claudine, Uwase Divine, Uwizeyimana Solange, Mwizerimana Noella na Impuhwezimana Nadine.

Umutoza mukuru ni Bagirishya Anaclet wungirijwe na Usengimana Richard na Nzayisenga Philbert.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42