Handball: Ikipe ya Misiri yongeye kwegukana  igikombe cy’Afurika mu batarengeje imyaka 18

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 7, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Maroc 41-34 Burundi

Misiri 51-29 Rwanda

Ikipe ya Misiri yegukanye igikombe cy’Afurika mu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma  ikipe y’u Rwanda  ibitego 51 kuri 29.

Iri rushanwa ry’Afurika ryari ribaye ku nshuro ya 18 « U-18 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022 » ryatangiye taliki 31 Kanama risozwa 06 Nzeri  2022. Ikipe ya Misiri yongeye kwegukana iki gikombe  dore ko ari yo yari yacyegukanye muri 2018  ikaba yaratsinze ikipe y’u Rwanda  ibitego 51 kuri 29.

Uyu mukino wa nyuma ukaba wanakurikiranwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Iyi kipe ya Misiri yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe y’u Burundi muri ½ ku bitego 66 kuri 22 naho ikipe y’u Rwanda ikaba yari yasezereye Maroc  iyitsinze ibitego 35 kuri 34.

Iyi kipe ya Maroc ni yo yegukanye umwanya wa 3 itsinda ikipe y’u Burundi ibitego 41 kuri 34.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 8 aho yashyizwe mu matsinda abiri,  itsinda A ryari rigizwe  na Maroc, Libiya, Uganda n’u Burundi naho itsinda B rikabamo ikipe y’u Rwanda, Misiri, Algeria na Madagascar.

Nyuma y’imikino y’amajonjora ndetse n’imikino ya nyuma yabereye muri BK Arena, ikipe ya Misiri yasoreje ku mwanya wa mbere, ikurikirwa n’u Rwanda, Maroc(3), Burundi (4), Algeria (5), Uganda (6), Libiya (7) na Madagascar  (8).

Ikipe ya Misiri
Ikipe y’u Rwanda
Ikipe ya Maroc
Ikipe y’u Burundi

Amakipe 4  ya mbere, Misiri, u Rwanda, Maroc n’u Burundi  ni yo azahagararira Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi « IHF Men’s Youth World Championship 2023 »  izabera muri Croatia.

Amafoto

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 7, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE