Handball: Hemejwe  igihe shampiyona ya 2023 izatangirira

Handball: Hemejwe  igihe shampiyona ya 2023 izatangirira

Inama y’Inteko Rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” yateranye  taliki 04 Gashyantare 2023 yemeje ko shampiyona y’uyu mwaka izatangira taliki 25 Gashyantare 2023.

Muri iyi nama yateraniye  muri Hiltop Hotel i Kigali, Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred yatangaje ko bagaragarije abanyamuryango raporo y’ibikorwa  byabaye muri 2022,  raporo y’umutungo ndetse banabagezaho gahunda y’ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka wa 2023.

Mu bikorwa byabaye mu mwaka wa mbere w’iyi Komite nyobozi ya FERWAHAND  dore ko yatowe muri Werurwe 2022 harimo imikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 18 na 20 yabereye mu Rwanda, amahugurwa  y’abasifuzi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye byo kumenyekanisha umukino wa Handball.

Komite nyobozi ya FERWAHAND

Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred yagize ati : “Abanyamuryango bishimiye uburyo amarushanwa atandukanye twakiriye yagenze, uburyo  twamenyakanishije umukino by’umwihariko ubufasha twagize  buvuye mu buyobozi bw’igihugu, Ministeri  ya Siporo  ndetse na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame  ubwe  watwakiriye hamwe n’ubuyobozi bwa Handball muri Afurika akanareba imikino ya Handball ku kibuga akaba yaranatwijeje ubufasha.”

Muri gahunda FERWAHAND ifite muri uyu mwaka wa 2023  ni ugukomeza ibikorwa  byo kuzamura umukino bihereye mu bakiri bato, gutegura ikipe izitabira imikino y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 mu bahungu “IHF Men’s Youth World Championship 2023” izabera muri Croatia taliki 02 kugeza 13Kanama 2023 ndetse no gutangira gutegura imikino y’Afurika mu cyiciro cy’abagabo izabera bwa mbere mu Rwanda muri 2026 “African Handball Nations Championship 2026”.

Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred

Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa atangaza ko izi gahunda zizagendana n’amahugurwa  y’abatoza, kwitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye, gushaka impano no kuziteza imbere.

Muri iyi nama y’Inteko Rusange hakiriwe umunyamuryango mushya,  GS St Paul Muko, ishuri ribarizwa mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42