Handball: Gicumbi HBT na Kiziguro SS ni zo zegukanye igikombe cy’Igihugu cya 2022
Abagabo
Gicumbi HBT 35-28 Police HBC
Abagore
Kiziguro SS 34-23 ISF Nyamasheke
Ikipe ya Gicumbi HBT mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore ni zo zegukanye igikombe cy’Igihugu “Coupe du Rwanda 2022”, irushanwa ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize taliki 19 na 20 Ugushyingo 2022.
Imikino y’iri rushanwa yabereye mu Mujyi wa Kigali ku bibuga bya UR-Remera, UR-Gikondo na Kimisagara ari ho habereye imikino ya nyuma.
Mu bagabo hari hitabiriye amakipe 8 aho yari yashyizwe mu matsinda abiri, itsinda A ryari rigizwe na Police HBC, Gicumbi HBT, Nyakabanda HBC na ES Kigomba naho itsinda B ririmo APR HBC, UR HC, Vision JN HBC na ADEGI HBC.
Nyuma y’imikino y’amajonjora, ikipe ya Police HBC yakomeje muri ½ cy’irangiza ihura na Vision JN HBC yari yasoje ari iya kabiri mu itsinda B. Umukino warangiye ikipe ya Police HBC itsinze Vision JN HBC ibitego 50 kuri 20.
Mu wundi mukino wa ½ cy’irangiza, ikipe ya Gicumbi HBT yatsinze APR HBC ibitego 30 kuri 23.
Ku mukino wa nyuma ikipe ya Gicumbi HBT yatsinze Police HBC ibitego 35 kuri 28. Iyi kipe ya Police HBC yegukanye shampiyona akaba ari yo yari ifite igikombe cy’Igihugu giheruka “Coupe du Rwanda 2021” aho yacyegukanye itsinze APR HBC ku mukino wa nyuma ibitego 25 kuri 23.


Nyuma yo kwegukana iki gikombe, umutoza mukuru wa Gicumbi HBT, Mudaharishema Medard yatangaje ko bibashimishije cyane kuko iki gikombe bari bakinyotewe nyuma yo kubura icya shampiyona.

Ati : “ Abakinnyi barakoze baritanga muri shampiyona ariko biranga Police HBC idutwara igikombe ariko natwe uyu munsi dutwaye igikombe cy’Igihugu, ni byiza turabyishimiye kandi ubuyobozi ndetse n’abaturage bacu barishimye kuko bakunda umukino wa Handball.”
Kiziguro SS yisubije igikombe
Mu bagore iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 6 aho yari yashyizwe mu matsinda abiri, itsinda A ryari rigizwe na Kiziguro SS, UR Women HBC na ISF Nyamasheke naho itsinda B ririmo Three Stars, Gicumbi HBC na GS Kitabi.
Nyuma y’imikino y’amajonjora, ikipe ya Kiziguro SS yahuye na GS Kitabi muri ½ cy’irangiza umukino urangira Kiziguro SS itsinze ku bitego 33 kuri 18 naho ikipe ya ISF Nyamasheke itsinda Gicumbi HBC ibitego 28 kuri 26.
Ku mukino wa nyuma, ikipe ya Kiziguro SS yatsinze ISF Nyamasheke ibitego 34 kuri 23.

Ikipe ya Kiziguro SS yisubije iki gikombe kuko n’umwaka ushize yitwaye neza yegukana “Coupe du Rwanda 2021” itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Falcons ibitego 39 kuri 33.

Iyi kipe ya Kiziguro SS kandi ikaba ari yo yegukanye n’igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka wa 2022. Nyuma yo kwitwara neza, umutoza mukuru, Sindayigaya Aphrodice yatangaje ko ikintu kirimo kubafasha ari imyitozo ndetse no ku ikipe ishyigikiwe n’ubuyobozi ikaba inafite umuterankunga “GAMICO Ltd” ufasha abana kubona icyo bakeneye cyose.

Akomeza avuga ko ubu bagiye gukomeza imyitozo bitegura umwaka w’imikino utaha wa 2023.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, Twahirwa Alfred yatangaje ko irushanwa ryagenze neza muri rusange ndetse n’abakinnyi bagaragaje urwego rwiza.

Gusa agaragaza ko ku munsi wa nyuma bahuye n’ikibazo cy’imvura aho avuga ko ubundi uyu mukino ukinirwa ahantu hatwikiriye, bikaba birimo gutuma bakomeza gutekereza uko bakongera imbaraga mu gushaka uko bazajya bakinira ahantu hatwikiriye.
Iri rushanwa ry’igikombe cy’Igihugu “Coupe du Rwanda 2022” ni ryo ryasoje umwaka w’imikino wa 2022.