Handball: APR HC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2025/26 (Amafoto)

Handball: APR HC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2025/26 (Amafoto)

APR HC yatsinze Police HC ibitego 31-29, ibona intsinzi ya gatatu, yegukana Igikombe cya Shampiyona ya Handball mu Bagabo. 

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Kamena 2026, kuri Petit Stade i Remera, nyuma y’uko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yavuye inyuma igatsinda imikino ibiri iheruka, yaratsinzwe ibiri ya mbere.

Ni umukino watangiye amakipe yombi anganya ibitego 11-11, ubona ko habuze ifata iya mbere mu kuyobora umukino wari ku muvuduko uri hejuru ndetse urimo ishyaka n’imbaraga byinshi.

Mu minota nyuma y’igice cya mbere n’umunyezamu wa APR, Uwimana Jackson, yakuyemo imipira ibiri, yatumye ikipe ye ibyaza umusaruro amahirwe yabonye, ijya imbere n’ibitego 14-11 ndetse isoza iki gice iyoboye n’ibitego 16-14.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Police HC yahise izamuka, ifata APR zinganya ibitego 19-19, ariko Ikipe y’Ingabo yongera guhagarara neza mu kugarira.

Bryan Wakhuka na Rwamanywa Viateur bafashije APR HC kuzamura ibitego igira 28-24 mu gihe haburaga iminota 13 ngo umukino urangire.

Iyi kipe itozwa na Bagirishya Anaclet yakomeje kugenda imbere, mu minota ya nyuma Police HC yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko umukino urangira APR itsinze ibitego 31-29.

Igikombe APR HC yegukanye cyabaye icya kane mu mateka itwaye yayo mu gihe Police HC yashakaga kwegukana Shampiyona ku nshuro ya 11.

Iyi kipe y’Ingabo izahagarira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (Africa Handball Champions League) izabera muri Angola muri uyu mwaka.

Mu bagore, igikombe cya shampiyona cyegukanywe na E.SC. Nyamagabe itsinze UR Rukara ibitego 40-23 mu gihe Mutenderi TSS yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagabo itsinze TTC de la Salle ibitego 31-24.

APR HC yinjiye muri uyu mukino ari yo yatsinze imikino ibiri iheruka guhuza amakipe yombi
APR HC yigaranzuye Police HC yegukana igikombe cya Shampiyona ya 2025/26
E.S.C Nyamagabe niyo yatwaye igikombe mu cyiciro cy’abagore
Byari ibyishimo kuri Bagirishya Anaclet nyuma yo guhesha APR HC igikombe cya Shampiyona
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25