Handball:  Amakipe y’u Rwanda  yatangiye kwitegura imikino y’Akarere ka 5

Handball:  Amakipe y’u Rwanda  yatangiye kwitegura imikino y’Akarere ka 5

Kuva taliki 24 kugeza 30 Ukwakira 2022 i Nairobi muri Kenya  hazabera imikino y’Akarere ka 5 mu mukino wa Handball mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 18 na 20  mu bahungu  “IHF Challenge Trophy 2022”.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu bigize Akarere ka 5 ari byo u Rwanda, Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudan, South Sudan, Tanzania na Uganda.

Mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa, guhera ku wa Gatanu taliki 14 Ukwakira 2022, abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda U-18 na U-20 batangiye umwiherero  mu Karere ka Huye  aho batangiye gukora imyitozo bari hamwe.

Muri Kanama na Nzeri 2022 mu Rwanda habereye imikino y’Afurika mu  batarengeje imyaka 20 na 18 aho ikipe y’u Rwanda U-20 yasoreje ku mwanya wa nyuma wa  8  naho ikipe y’u Rwanda U-18 isoreza ku mwanya wa kabiri ndetse inabona itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’Isi izabera muri Croatia muri 2023.

Urutonde rw’abakinnyi batangiye umwiherero  

Ikipe y’u Rwanda U-18: Uwayezu Arsene (Gicumbi HT), Ufitinema Moussa (ADEGI), Nshimyumuremyi Fred (Police HBC), Iryivuze Fiacre (ES Nyamirama), Uwase Moise (ES Kigoma), Mbesutunguwe Samuel (Police HBC) Niyonkuru Karim (APR HBC) , Hakizimana Dieudonne (Gicumbi HT), Ndayishimiye Jean Pierre (ADEGI), Akimu Mupipi Prince (ES Kigoma), Izabayo Issai  (Gicumbi HT), Akayezu Andre (Gicumbi HT), Bazimaziki Jean Damascene (Gicumbi HT), Bavandimwe Stephen (ADEGI), Niyoyita Aime Vedaste (APR HBC)  na Muhozi Jean de Dieu (ES Nyamirama).

Ikipe y’u Rwanda U-20: Nsabimana Dominique (Gicumbi HT), Shema Prince (ES Kigoma), Reba Celestin (Police HBC), Nshimiyimana Amurani (ES Kigoma), Byiringiro Jean D’amour (IPRC Karongi), Iragena Emmanuel (Gicumbi HT), Iradukunda Fabrice  (ES Nyamirama),  Kubwimana Emmanuel (Gicumbi HT), Mugabo Samuel (APR HBC), Yesurakiza Ernest (ADEGI), Hakizimana Thierry (ES Kigoma), Ndayisabye Etienne (Gicumbi HT), Nsangayezu Maurice (APR HBC), Rugwiro Ivan Patrick (ES Kigoma), Iradukunda Alain (APR HBC)  na Nshimyumukiza Donath (ADEGI).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42