Hakizimana Adolphe yerekeje muri AS Kigali

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 31, 2023
  • Hashize amezi 5
Image

Umunyezamu Hakizimana Adolphe wari umaze imyaka ine muri Rayon Sports, yerekeje muri AS Kigali yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ibi byemejwe n’ubuyobozi bwa AS Kigali kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2023, bubinyujije ku mbugankoranyamba z’iyi kipe

Uyu mukinnyi yerekeje mu Ikipe y’Umujyi nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na Rayon Sports yagezemo mu 2019.

Rayon Sports yifuje kuyamwongerera ndetse impande zombi zemeranya n’igihe bagomba guhura bakayashyiraho umukono, ariko kuva icyo gihe bivugwa ko telefoni y’uyu munyezamu itongeye gucamo.

Hakizimana agiye gusimbura Kimenyi Yves wagize imvune y’igihe kirekire ndetse akazafatanya na Iradukunda Pascal na Cuzuzo Aimé Gaël.

Uyu munyezamu yiyongereye ku mutoza Guy Bukasa na we uherutse kwerekeza muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali.

Ibi byose bikomeje bikurikira amagambo Perezida w’Icyubahiro wa AS Kigali Shema Fabrice, aherutse gutangaza ko iyi kipe igomba kwitegwa mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, nyuma yo kugira igice kibanza kibi cyane kuko yagisoje iri ku mwanya wa 15 n’amanota 15.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 31, 2023
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE