Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abantu bose bafite amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana kuyatanga ku gihe, kuko kuyahisha cyangwa gutinda kuyamenyesha inzego zibishinzwe bishobora gutuma ihohoterwa rikomeza, abana benshi bagakomeza guhura n’ihohoterwa bakorerwa n’abatabiryozwa.
Ibi byagarutsweho ku wa 17 Ugushyingo 2026, ubwo abakozi ba RIB basuraga abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri bya Ruyumba TSS na GS Elizabeth Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, mu bukangurambaga bwiswe “Wiceceka: Rwanya icyaha cyo gusambanya abana”.
Mutabazi Yves Augustin, umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira ibyaha, yasabye abanyeshuri kudahishira ihohoterwa rikorerwa bagenzi babo, ahubwo bakihutira kubimenyesha abantu bakuru bizeye, abarimu cyangwa ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri.
Yagize ati: “Iyo umenye ko mugenzi wawe yahohotewe, ntukwiye kubiceceka. Ugomba kubimenyesha umuntu mukuru wizeye, umwarimu cyangwa ubuyobozi bw’ikigo kugira ngo amakuru agezwe ku nzego zibishinzwe.”
Yakomeje yibutsa abanyeshuri ko bashobora no guhamagara umurongo utishyurwa wa 116 kugira ngo batange amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana.
Umuyobozi w’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Amajyepfo, Rwagihuta Egide, yavuze ko imyanzuro abantu bafata bakiri bato, cyane cyane abanyeshuri, ishobora kugira uruhare rukomeye mu kugena ahazaza habo.
Yagize ati: “Amahitamo mugira mukiri bato, cyane cyane nk’abanyeshuri, ashobora kugena uko ejo hazaza hanyu hazaba, heza cyangwa habi. Ni yo mpamvu mukwiye kwirinda ibishobora kubashora mu gusambanywa.”
Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Kamonyi, Mukandahiro Jeanne D’Arc, yagaragaje ko hari abantu bakuru bakoresha amayeri yo kwiyegereza abana bitwaje urukundo cyangwa imico isanzwe, nyamara bafite umugambi wo kubahohotera.
Yatanze urugero rw’abantu bakorakora abana cyangwa bakabafata mu buryo batishimiye, nyuma bakavuga ko ari ibisanzwe mu muco nyarwanda. Yibukije ko umwana agomba kurindwa ibikorwa byose byambuka imbibi z’umubiri we.
Yanasabye ababyeyi kwita ku buryo abana baryama, cyane cyane igihe abahungu n’abakobwa basangiye uburiri, kuko hari aho byagiye bituma abana bahohoterana.
Umukozi wa Isange One Stop Centre, Mutuyimana Marie Chantal, yasobanuriye abanyeshuri uruhare rw’iki kigo mu gukumira ihohoterwa no gufasha abahohotewe kubona serivisi zitandukanye.
Yagize ati: “Isange One Stop Centre igamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, gufasha abahohotewe no kubaha serivisi zose bakeneye ahantu hamwe. Muri zo harimo ubuvuzi, iperereza, isuzuma ry’ubuvuzi n’ubujyanama bufasha uwahohotewe guhangana n’ihungabana, ndetse no kubungabunga ibimenyetso byifashishwa mu butabera.”
Yasabye urubyiruko kudaceceka igihe bumenye ko hari umuntu wahohotewe, ahubwo rukihutira gutanga amakuru no kugeza uwahohotewe kuri RIB cyangwa kuri Isange One Stop Centre.
Yibukije ko gutanga amakuru no kugeza uwahohotewe kwa muganga mu masaha 48 ya mbere, mbere y’uko akaraba cyangwa ahindura imyenda, bishobora gufasha kubungabunga ibimenyetso no koroshya iperereza.
Abanyeshuri bungutse ubumenyi ku ihohoterwa
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko bungutse ubumenyi ku burenganzira bwabo, uko bamenya ihohoterwa n’aho batangira amakuru igihe ribaye.
Cyuzuzo Elisée, wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yavuze ko yamenye ko hari imyitwarire umuntu ashobora kwita urukundo cyangwa ubusabane, nyamara ikaba ihohoterwa, cyane cyane iyo umuntu akoze ku mwana mu buryo atishimiye.
Yavuze ko azasangiza abandi banyeshuri n’abaturanyi ibyo yigiye muri ubu bukangurambaga, kugira ngo na bo bamenye uko bakwirinda ihohoterwa n’aho batangira amakuru igihe ribaye.
Mushimiyimana Eric, wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yavuze ko mbere atari azi ko n’abahungu bashobora gusambanywa, ndetse ko atari azi serivisi zitangirwa kuri Isange One Stop Centre.
Yavuze ko ubu yasobanukiwe n’uruhare rw’iki kigo mu gufasha abahohotewe no gutuma abakoze ibyaha bakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Umuyobozi wa GS Nyamiyaga, Munyarukundo Egide, yavuze ko amashuri n’imiryango bifite uruhare rukomeye mu kurinda abana ihohoterwa, cyane cyane binyuze mu kubigisha uburenganzira bwabo no kubatega amatwi.
Yagize ati: “Ishuri ntirikwiye kwigisha abana amasomo yo mu nteganyanyigisho gusa, ahubwo rikwiye no kubafasha kumenya uburenganzira bwabo n’uko bakwirinda ihohoterwa. Abarimu n’ababyeyi bakwiye kuba abantu abana bisanzuraho, bakabatega amatwi kandi bakabaha umwanya wo kubabwira ibibazo bahura na byo, kugira ngo igihe hari ubahohoteye babone uwo babibwira. Kurinda abana ni inshingano ya buri wese, yaba umubyeyi, umurezi cyangwa umuturage.”
RIB ivuga ko ubu bukangurambaga bwa “Wiceceka: Rwanya icyaha cyo gusambanya abana” bwatangiriye mu Karere ka Karongi, bukomereza mu Karere ka Rutsiro no mu Karere ka Kamonyi, bukazakomereza no mu bindi bice by’Igihugu.
Bugamije gusobanurira abanyeshuri n’abaturage muri rusange icyaha cyo gusambanya abana, amayeri akoreshwa mu kugikora, ingaruka kigira ku bahohotewe, ingamba zo kugikumira n’ibihano biteganywa n’amategeko.
RIB ivuga ko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026 yakiriye dosiye 4 191 zifitanye isano n’icyaha cyo gusambanya abana mu Gihugu hose.
Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 133, nk’uko ryavuguruwe n’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023, riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana (ufite nibura imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18) ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Mu gihe gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihe byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, cyangwa se igihe byakurikiwe no kumugira umugore cyangwa umugabo, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo gusambanya umwana ufite imyaka 14 cyangwa irenga bimuteje indwara idakira cyangwa ubumuga, na bwo igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE