Gisagara: Yasubijwe inka imaze umwaka n’igice yibwe n’Umurundi

Gisagara: Yasubijwe inka imaze umwaka n’igice yibwe n’Umurundi

Umuturage witwa Tharcisse Nsanzimfura wo mu Mudugudu wa Hemba Akagari ka Nyabitare, Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, arabyinira ku rukoma nyuma yo gusubizwa inka ye yari imaze umwaka n’igice yibwe n’Umurundi.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 11 Mutarama 2023, ni bwo Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yahererekanyije iyo nka na Musitanteri wa Komine Ntega yo mu gihugu cy’u Burundi.

Iyo nka yari yaribwe n’Umurundi ku wa 12 Nyakanga 2021 hakaba hashize umwaka n’igice.

Nyuma yo gukurikirana k’ubuyobozi bw’u Rwanda n’u Burundi inka yarafashwe, uyu munsi ikaba yagaruwe mu Rwanda isubizwa nyirayo.

Ubuyobozi bw’impande zombi bwishimiye imikoranire myiza ikomeje kuranga inzego z’ibihugu byombi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42