Gicumbi: Abakinnyi ba Rambura WFC na Inyemera WFC bakubiswe n’inkuba

Gicumbi: Abakinnyi ba Rambura WFC na Inyemera WFC bakubiswe n’inkuba

Abakinnyi batandatu b’Ikipe y’Abato ya Rambura WFC na babiri Inyemera WFC bakubiswe n’inkuba ubwo bari mu mukino wahuje ikipe zombi kuri Stade ya Gicumbi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024.

Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 65, hari kugwa imvura iringaniye, inkuba yakubise abakinnyi icyenda barimo batandatu ba Rambura WFC, babiri ba Inyemera WFC ndetse n’umutoza 1.

Abakubiswe n’inkuba bajyanywe ku Bitaro bya Byumba aho bari gukurikiranwa n’abaganga.

Aganira n’Imvaho Nshya, Umutoza wa Rambura WFC, Mukashema Consolée, yagize ati “Ni byo. Ni ikipe y’abato, njye ntabwo najyanye na yo nari ndi gutegura abakuru kuko natwe ejo tuzajyayo.”

“Hari babiri [barembye] baraye mu bitaro, bahiye ariko muganga w’ikipe yambwiye ko abarayeyo ari batandatu.”

“Barindwi ni bo bazima, batagize icyo baba, mu bantu 18 twari twatwaye. Abarembye ni Team Manager na rutahizamu umwe. “

Abakinnyi ba Rambura WFC bajyanywe kwa muganga ni Uwimaniduhaye Diane, Isubirizigihe Jeannine, Uwayisaba Olive, Kaze Deline, Gisubizo Umulisa na Uwiduhaye Valentine.

Ku ruhande rw’Ikipe y’Abato ya Inyemera WFC, abakubiswe n’inkuba ni Niyokwizerwa Devotha na Mutuyimana Clarisse.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49