Gen (Rtd) Kabarebe yakiriye Dobrindt Umudepite mu Budage

Gen (Rtd) Kabarebe yakiriye Dobrindt Umudepite mu Budage

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2024, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen. (Rtd) James Kaberebe, yakiriye Alexander Dobrindt Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ubumwe bw’akiristu mu Ntara ya Bavaria bari mu Nteko Ishinga Amateko mu  Budage.

Alexander Dobrindt yari ayoboye itsinda rya bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Budage, bahagarariye Intara ya Bavaria, bakaba bari no muri (CSU).

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFETT) ku rubuga rwa X yatangaje ko Gen. (Rtd) Kabarebe n’izi ntumwa z’igihugu cy’u Budage, baganiriye ku kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda n’u Budage.

Umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, yaba u Budage n’u Rwanda bashima ko bikomeje kuba byiza.

Mu Kwakira k’umwaka ushize wa 2023, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann yagiranye ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena Dr Karinda François Xavier baganira ku gukomeza kwimakaza imikoranire y’Inteko Zishinga Amategeko hagati y’ibihugu byombi.

Ni abayobozi kandi banagurutse ku buryo u Budage bwakomeza gufasha u Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi.

Umubano w’u Rwanda n’u Budage umaze imyaka irenga 40.

U Budage bufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye haba mu mibereho myiza, uburezi, ubuhinzi, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48