Gasabo: Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro

Gasabo: Agakiriro ka Gisozi kongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro

Agakiriro ka Gisozi katagisoza umwaka katibasiwe n’inkongi y’umuriro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Gicurasi 2023 kongeye gushya hafatwa inzu yo ku isoko rya Gisozi yakorerwagamo ikanacururizwamo ibikoresho biva mu mbaho.

Umuyobozi w’Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, Habumuremyi Egide, yabwiye itangazamakuru ko inkongi y’umuriro yibasiye inzu ikorerwamo ibikorwa by’ububaji bya Koperative APARWA.

Ati: “Ahahiye hakorerwamo ibintu byose bifitanye isano n’imbaho, harimo intebe, utubati, ibitanda, ameza ndetse n’imbaho byakorwagamo”.

Bivugwa ko muri ako gace kahiye harashyizwe amabwiriza yo kwirinda kuhakorera ibikorwa byateza inkongi birimo kwirinda kuhanywera itabi, basaba abahakorera kujya bajya kurinywera hanze.

Habumuremyi avuga ko Polisi yahise yihutira kuzimya iyi nkongi n’ubwo umuriro wakomeje kuba mwinshi cyane, bakaba bakirwana no kuwuzimya.

Umwe mu bakorera mu gakiriro ka Gisozi witwa Adolphe Twambajimana avuga ko iyi nkongi yasatiriye n’ingo z’abaturage, ariko Polisi ihagerera igihe izimya ingo zitarafatwa.

Inyubako zo mu Gakiriro ka Gisozi zimaze igihe zibasirwa n’inkongi ikangiza 
ibikoresho ndetse n’ibicuruzwa, cyane cyane zikaba zikunda kugaragara mu gihe cy’impeshyi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42