Gakenke: Ibagiro ryatwaye miliyoni 600 Frw ryari ryarafunzwe ryakomorewe

Gakenke: Ibagiro ryatwaye miliyoni 600 Frw ryari ryarafunzwe ryakomorewe

Amabagiro akoreshwa hirya no hino mu gihugu asabwa kuba yujuje ubuziranenge kugira ngo n’amatungo ahabagirwa adateza ingaruka ku buzima bw’abantu. 

Ikomorerwa ry’ibagiro ry’Akarere ka Gakenke nyuma yo kubona ibyangombwa byujuje ubuziranenge, byatumye aborozi, ababazi ndetse n’abacuruza ibikomoka ku matungo bo muri ako Karere bibabera igisubizo kuko hagati aha bajyagagukura inyama Nyabugogo.

Iri bagiro ribagirwamo amatungo arimo inka, ihene n’intama, ryuzuye mu 2017 ritwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 600.

Umwe mu babazi unacuruza inyama mu Karere ka Gakenke yavuze ko kuba ibagiro ryabo rifunguwe ari igisubizo,kuko byajyaga bibahenda kubera ingendo ndende babaga bakoze. 

Ati: “Twajyaga kubagira inka Nyabugogo, urumva kubagira inka i Kigali, ukaza kuyicururiza hano mu Karere ka Gakenke ni igihombo kinini umuntu aba agize, kuruta uko wayigura ku isoko ukayicururiza hano, urumva inyungu ziraza ku mucuruzi, ku muguzi w’inyama no ku mworozi”.

Abagura inyama nabo bari babangamiwe kuko igiciro cyazamutse kubera kubagira amatungo kure.

Umwe muri bo yagize ati: “Uza kugura inyama ariko ukagira impungenge z’ubuziranenge bwazo, bakubwira ko zivuye i Kigali ukikanga, n’ibiciro birazamuka kubera ko bakubwira ko zabagiwe kure. Ni yo mpamvu ikilo cyaguraga amafaranga  y’u Rwanda ibihumbi bitatu  cyazamutseho amafaranga y’u Rwanda magana atanu, ariko ubu byasubiye mu buryo, ikilo ni amafaranga 3000”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aimé François, avuga ko iryo bagiro ryari risanzwe rikora, ariko rwiyemezamirimo amaze guhinduka, biba umwanya wo kubanza kurishakira ibindi byangobwa bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) ngo ribe riri ku bipimo by’ubuziranenge byuzuye.

Ati “Byabaye ngombwa ko ibagiro ribanza gusanwa no kurishakira ibyangombwa bijyanye n’urwego rikeneweho, ubu ibyangombwa bitangwa na RICA byarabonetse, ibagiro rirakora. 

Turasaba abaturage bo mu Karere ka Gakenke n’Uturere twegereye ako karere kurigana, kugira ngo bagabure amafunguro y’inyama yujuje ubuziranenge, ubu riri ku rwego rw’Igihugu, aho ritanga serivisi nziza mu bijyanye no kubaga amatungo”.

Yanditswe na NYIRANEZA Judith

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42