Gakenke: Hatashywe umuyoboro w’amazi uzafasha imiryango isaga 13 000

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 6, 2023
  • Hashize amezi 11
Image

Abatuye mu Mirenge ya Minazi, Gakenke, Karambo na Kivuruga yo mu Karere ka Gakenke, bizihije Umunsi wo Kwibohora taliki ya 04 Nyakanga 2023, bishimira mu buryo bukomeye umuyoboro w’amazi meza wa Rwagihanga-Kabaya-Buheta uzafasha imiryango isaga ibihumbi 13 kubona amazi meza.

Uwo muyoboro wa Rwagihanga-Kabaya-Buheta ufite imashini zigezweho ebyiri zisunika amazi, aho iyo imwe igize ikibazo, indi ikomeza igakora kugira ngo abaturage batabura amazi. 

Mu byishimo byinshi abaturage bavuga ko baciye ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda ndetse ngo uburyo imibereho y’abo yitaweho n’ubuyobozi bwabo bwiza ni igisobanuro nyacyo cyo Kwibohora.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney asaba abaturage kubyaza umusaruro amazi bahawe barushaho kunoza isuku.

Ni umuyoboro wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari ebyiri na miliyoni magana arindwi. Aho wubatswe hagejejwe umuyoboro w’amashanyarazi ufite imbaraga kugira ngo ukoreshwe n’imashini zisunika amazi. 

Usibye amazi abatuye Gakenke banatashye ibindi bikorwa remezo birimo inzu ababyeyi babyariramo (Maternité) ijyanye n’igihe, ibyumba by’amashuri, imihanda yoroshya ubuhahirane, ibiraro byo mu kirere n’ibindi.

Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29 ku rwego rw’Akarere ka Gakenke wabereye mu Murenge wa Nemba aho Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yifatanyije n’abawutuye mu kwizihiza uyu munsi ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kwibohora, Isoko yo Kwigira’.

Uwo muyoboro ureshya n’ibilometero 51 wubatswe ku bufatanye na World Vision Buranga Cluster, ndetse n’ibindi bikorwa birimo ishuri ribanza rya Mbuga n’ikiraro cyo mu kirere gihuza Akagari ka Mucaca n’Akagari ka Gisozi mu Murenge wa Nemba.

Abaturage basabwe kubungabunga ibyagenzweho, kwirinda ibiyobyabwenge, kudasesagura, kwizigamira, kwita ku burere bw’abana no kubashishikariza kujya ku ishuri, kuko biri mu byo Inkotanyi zaharaniye ubwo zarwanaga urugamba rwo kubohora Igihugu.

Yanditswe na NYIRANEZA Judith

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 6, 2023
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE