Faure Gnassingbé wa Togo yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Faure Gnassingbé wa Togo yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, yakirwa na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda. Itangazo ryashyizwe kuri X na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rigira riti “Muri iki gitondo Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi.

Perezida Gnassingbé usanzwe ari n’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2026, icyo gihe yakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Hamaze gukorwa ibijyanye n’ibiganiro bya dipolomasi byabayeho, ndetse n’uburyo bwo guhuza imikorere hagati y’ubuhuza bwo ku rwego rw’akarere n’ubwo ku rwego rw’umugabane hagamijwe amahoro n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Gnassingbé yakunze gusura u Rwanda inshuro nyinshi haganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika. Ku wa 12 Mata 2025 Inteko Rusange ya AU yagize Gnassingbé bidasubirwaho umuhuza uzafasha u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye.

Gnassingbé yakunze gusura u Rwanda inshuro nyinshi haganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo zisanzwe zifitanye amasezerano y’ubufatanye mu koroshya ingendo z’indege hagati y’impande zombi yashyizweho umukono muri Gicurasi 2018, aha u Rwanda uburenganzira busesuye bwo gukoresha ibibuga by’indege biri i Lomé.

Faure Essozimna Gnassingbé yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda
Faure Essozimna Gnassingbé yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda
Faure Essozimna Gnassingbé yakiriwe mu cyubahiro gihabwa Abakuru b’Ibihugu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25