FARDC yihakanye umusirikare warasiwe mu Rwanda yambaye nk’abarinda Perezida

FARDC yihakanye umusirikare warasiwe mu Rwanda yambaye nk’abarinda Perezida

Nyuma yo kohereza Itsinda ry’Ingabo zihuriweho n’Akarere k’Ibiyaga Bigari rishinzwe ubugenzuzi bw’imipaka rizwi nka EJVM (Expanded Joint Vetivication Mechanism) aharasiwe umusirikare bikekwa ko ari uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Ingabo za Congo (FARDC) zanze gutwara umurambo zivuga ko uwo musirikare zitamuzi.

Ni umusirikare utaramenyekana warashwe ahagana saa saba z’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 19 Ugushyingo, akaba yari yambaye imyambaro y’Umutwe w’Ingabo zirinda Perezida wa RDC; yinjiye mu Rwanda avuye mu Birere (i Goma) ahari umunara w’abasirikare ba Congo barinda umupaka uteganye n’iminara ibiri y’abasirikare b’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko uwo musirikare yambutse umupaka arasa ku minara abasirikare b’u Rwanda bacungiramo umutekano, akaba yarashwe ageze muri metero 50 yinjiye ku butaka bw’u Rwanda mu Kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu.  

Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo ingabo za EJMV zageze ku mupaka ziherekejwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda bafata amakuru y’iperereza ry’ibanze, mu gihe umubiri w’uwo musirikare FARDC ivuga ko itazi wajyanywe mu Bitaro bya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje.

Umusirikare warasiwe ku butaka bw’u Rwanda yari yambaye impuzankano z’abarinda Umukuru w’Igihugu wa RDC

Abagize itsinda rya EJVM babajije niba uwaje kurasa mu Rwanda yari wenyine cyangwa yari kumwe n’abandi basirikare, abasirikare bamurashe bavuga ko yaje wenyine. Yari afite imbunda yo mu bwoko bwa AK-47, akaba yarasiwe mu murima w’ibishyimbo amaze kurasa amasasu arindwi ariko nta n’umwe yakomerekeje.

Umwe mu basirikare b’u Rwanda bamuhagaritse ataragira n’umwe akomeretsa cyangwa ngo amutware ubuzima, yagize ati: “Yaje avuye muri Congo arasa amasasu arindwi ku minara ibiri turamusubiza, ahita akomeza ashaka aho yihisha, nabwo aharasira amasasu abiri, aribwo yahise araswa.”

Brig Gen Andrew Nyamvumba ukorera mu Ntara y’Iburengerazuba yasobanuriye ingabo za EJVM uko umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda kugeza arashwe, avuga ko iki kibazo atari ubwa mbere kibaye.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Kigali Today wageze aho umurwanyi yarasiwe, abasirikare ba FARDC bari baje kugenzura ko umusirikare ari uwabo bavuga ko bumvise amasasu yavugiye mu Rwanda ariko batazi icyayateye, ndetse ngo bagenzuye abasirikare babo babona baruzuye.

Umwe muri bo yagize ati: “Ntituzi umusirikare warashwe niba ari uwacu kuko twagenzuye abasirikare bacu dusanga buzuye.”

Umurambo w’uwarashwe wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi mu gihe hategerejwe ko FARDC yemera uwo musirikare wayo ikamutwara.

Nyuma y’amasaha make, ku mbuga nkoranyambaga hongeye gukwirakwira ibaruwa Ingabo FARDC isaba EJVM kubafasha kubona umurambo kuko basanze umusirikare warasiwe mu Rwanda ari uwabo, banavuga ko bifuza ko umurambo we wasubizwa muri RDC nubwo bo bavuga ko “yisanze yarenze umupaka.”

Ingabo za FARDC zashyize zemeza ko umusirikare warasiwe ku butaka bw’u Rwanda yari umwe mu binjiye mu ngabo z’Igihugu vuba, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa FARDC Col. Guillaume Ndjike.

Abaturage b’u Rwanda by’umwihariko abo mu Karere ka Rubavu, basabwe gukomeza imirimo yabo ya buri munsi kuko umutekano wabo urinzwe.

Umurambo w’uwo musirikare wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi mu gihe hategerejwe ko FARDC yemeza ko uwo musirikare ari uwayo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35