Espagne yasezereye Portugal mu Gikombe cy’Isi

Espagne yasezereye Portugal mu Gikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Portugal ikinamo Cristiano Ronaldo yasezerewe mu Gikombe cy’Isi itarenze 1/8 nyuma yo gutsindwa na Espagane igitego 1-0 cyinjijwe na Mikel Merino ku munota wa 90. Uyu mukino wabereye kuri AT&T Stadium y’i Texas mu ijoro ku wa Mbere tariki ya 6 Nyakanga 2026.

Espagne ni yo yihariye umupira muri uyu mukino aho Mikel Oyarzabal yananiwe gufungura amazamu ku munota wa munani nyuma yo gucomekerwa umupira agasiga ubwugarizi bwa Portugal, ateye ishoti rijya ku ruhande.

Iyi kipe yakomeje gukina neza mu minota 15 umunyezamu Diogo Costa atabara bagenzi be akuramo umupira wa Lamine Yamal n’uwa Baena. Ku munota wa 43, Nuno Mendes yateye ishoti ryakozweho n’umukinnyi wa Espagne mbere yo gukubita umutambiko. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Diogo Costa yagumishije Portugal mu mukino, akuramo umupira watewe na Lamine Yamal wari umaze gikinirwa nabi inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 72. Mikel Merino winjiranye mu kibuga na Fabian Ruiz basimbuye Dani Olmo na Pedri ku munota wa 85.

Byasabye gutegereza ku munota wa 90 Mikel Merino atsinda igitego ku mupira Ferran Torres yamuhaye ahita awuboneza mu izamu. Gusezererwa kwa Portugal byashyize akadomo ku rugendo rwa Cristiano Ronaldo mu Gikombe cy’Isi dore ko atazongera kugaragaramo. 

Uyu mukinnyi w’imyaka 41, asoje irushanwa ry’uyu mwaka afite agahigo ko kuba umukinnyi mukuru ukinnye imikino yaryo yo gukuranamo.

Ronaldo yatangiye gukina mu 2006 aho mu mikino 27 yagaragayemo, yatsinze ibitego 11 anatanga imipira ibiri yavuyemo ibindi.

Igitego cya Mikel Merino cyafashije Espagne gusezerera Portugal mu Gikombe cy’Isi
Agahinda kari kenshi ku maso ya Cristiano Ronaldo utazongera kugaragaramo mu Gikombe cy’Isi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25