Dutemberane muri Prime Mining Company imaze guteza imbere abaturage ba Ngororero
Prime Mining Company ni sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Nyuma y’icyumweru cyahariwe Umucukuzi ‘Mining Week’ cyabereye muri Kigali Convention Center KCC kikitabirwa n’abashoramari mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro basaga 400, Imvaho Nshya yatangiye gusura abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Imvaho Nshya yasuye aho iyi sosiyete ikorera mu Karere ka Ngororero mu rwego rwo kugenzura icyo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bumarira abaturage ndetse n’Inzego z’ibanze muri ako gace.
Mu Murenge wa Muhanda aho Prime Mining Company ikorera, ihafite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro arimo Gasegereti, Colta na Wolfram.
Abatuye muri uwo Murenge ntibatinya kuvuga ko umushoramari Mpendahende Amiel yahinduye imibereho yabo kuko bamwe yabahaye akazi, abubakira Ikigo nderabuzima, Ikigo cy’ishuri cya Bihandagara, ibiraro, yubakira abatishoboye abandi abagabira inka.
Mpendahende Amiel uzwi cyane nka Shuni, umushoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yabwiye Imvaho Nshya ko mu bakozi 1000 akoresha, abakozi 350 bakorera Ngororero.
Prime Mining Company ifite abakozi 40 bahoraho bakora mu buhinzi bw’icyayi cyahinzwe kuri hegitari zisaga 50.
Yavuze ko amaze koroza imiryango itishoboye inka 420. Ati: “Hari inka ntanga bitanyuze mu buyobozi”.
Abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Muhanda, na bo yabubakiye amacumbi.
Mu minsi ishize yahaye inka abatishoboye bo mu Itorero rya ADEPR mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, zikurwa muri Gishwati zigezwa ku bo zagenewe.
Umushoramari Mpendahende agaragaza ko sosiyete abereye umuyobozi ifite inshingano zo gufasha abaturage mu kwivana mu bukene no gufasha Inzego z’ibanze kwesa imihigo.
Ntezurundi François utuye mu Kagari ka Bugarura mu Murenge wa Kabaya avuga ko Mpendahende ahingisha icyayi kandi ko yahaye abaturage benshi akazi.
Avuga ko umuvandimwe we witwa Rubandanibabi Ezechiel witabye Imana yari umuhanzi ucurangisha iningiri, akaba yari yaratejwe imbere n’uyu mushoramari.
Uretse ibyo ngo Mpendahende yateje imbere abaturage anabagezaho ibikorwa remezo.
Ati: “Yatwubakiye ivuriro, ubu santeri ya Bihandagara iherereye mu Kagari ka Bugarura yateye imbere. Yubatse insengero za ADEPR. Nubwo ari ho asengera ariko ntibyamubujije no kubakira Abadivantisite n’Ababatisita”.
Uwimana Sylvanie agira ati “Shuni yaduteje imbere kuko nkanjye yampaye inka, ampa n’isakaro.
Maze kwiteza imbere kuko mpinga ibishyimbo kandi mfite ifumbire, ubu ndya umushogoro nk’abandi.
Mbere sinezaga ariko aho mboneye inka impa ifumbire neza umufuka w’ibishyimbo ndetse n’imifuka nk’itatu y’ibirayi”.
Rwaguriyende Xaverine na we ahamya ko ari mu bo ubuyobozi bwa Prime Mining Company bwahaye inka kandi ikororoka.
Ati: “Inka bampaye yankuye mu bukene ndanywa amata ikindi n’uko neza kandi mbere ntarezaga”.
Avuga ko mbere yari abayeho aca inshuro ariko ubu ahinga imirima akodesha.
Arateganya kwigurira isambu ivuye ku nka yagabiwe na Shuni.
Mukarwego Florida we ashima ko bubakiwe urusengero. Ni mu gihe Nirere Xaverine ahamya ko Mpendahende yamuhaye ihene eshanu nyuma zikaza gupfa ariko akamushumbusha indi hene nziza.
Umukecuru witwa Nyirabashyitsi Emeliana yabwiye Imvaho Nshya ko yahuye na Mpendahende akamubwira ikibazo cy’icumbi yari afite kandi agahita agikemura.
Nyirandabirora Alvera avuga ko mbere abazungu bagicukura amabuye y’agaciro bari barabicishije inzara ariko ngo aho Mpendahende atangiye kubyaza umusaruro ibirombe byakorwagamo n’abazungu, ngo imibereho yabo yarahindutse.
Bukebuke Aloys ahamya ko abazungu bacukuraga amabuye y’agaciro ntibahembe abakozi ikindi kandi ngo nta muturage wegeraga aho bacukura ahubwo babirukaniraga kure.
Ati: “Shuni yatangiriye gucukura amabuye y’agaciro ahitwa i Rutagara by’umwihariko agacukura Gasegereti i Gikungu.
Umuturage ugwiriwe n’ikirombe Mpendahende aramufasha ndetse n’umuryango we akawitaho. Nta mwana wacu usonza, umusore ushatse umugore ahita amuha akazi”.
Bizimana Jean Damascène avuga ko Mpendahende yabubakiye ishuri rya Bihandagara, abana bo mu muryango itishoboye abishyurira amafaranga yo kurya ku ishuri kandi akishyurira abaturage mituweli.
Hakuziyaremye Charles, Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Muhanda, yahamirije Imvaho Nshya ko Shuni yubatse ishuri ry’inshuke n’iribanza rya Bihandagara, ubu ryigwamo n’abahungu 77 n’abakobwa 89.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko Prime Mining Company y’Umunyemari Mpendahende ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari umufatanyabikorwa ukomeye w’Akarere.
Avuga yubatse ibiraro bitandukanye muri Mashya na Nganzo. Hari kandi n’ikiraro cya Gapfunsi yubatse werekeza muri Gishwati.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko ibyo biraro byabakuye mu bwigunge kandi bikaba byarabakuye mu bwigunge bityo bakaba babasha guhahirana.
Meya wa Ngororero ahamya ko umushoramari yoroje imiryango 155 hanyuma imiryango 330 akayiha isakaro ikindi akubakira n’abahuye n’ibiza mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.
Akomeza avuga ko abaturage benshi mu Karere ka Ngororero bafite akazi bahawe n’Umunyemari Mpendahende, ibyo ngo bikaba byaragize uruhare mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri.
Mpendahende atangaza ko gufasha abatishoboye no guharanira iterambere ry’aho avuka ari umutima yavukanye kuko na mbere y’uko ajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yafashaga abaturage.
Ati: “Maze gutangira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro narushijeho kuko nari mbonye ubushobozi burushijeho”.
Ibirombe bigicukurwa n’abazungu n’ubu bikorwamo n’abanyarwanda ngo hari itandukaniro rinini.
Ati “Ubu ibirombe ni ibyacu, Leta y’Ubumwe yarabiduhaye n’umusaruro uvuyemo ni uwacu, ni ishema kuri twe kuko ababituriye imibereho yabo imaze guhinduka”.
Asobanura ko ibyagezweho bigomba gusigasirwa. Hari ibyo Ijambo ry’Imana rivuga kandi rikabihuriraho na Leta.
Ati “Mu ijambo ry’Imana ndetse na Leta ikunda kubigarukaho ngo tugomba gukora tugaha na bagenzi bacu”.
Avuga ko ari ishema guha abantu akazi bagakunda ariko ngo mu gihe abonye udakora aramwirukana.
Agira ati: “Iyo nkoresheje umuntu agatera imbere biranshimisha. Nkorana n’inyangamugayo kuko igihugu nticyangirira icyizere ngo kimpe ibirombe ngo nindangiza nkorane n’abanebwe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda Habamenshi J. Maurice avuga ko ibikorwa bya Prime Mining Company byatanze akazi ku mubare munini w’urubyiruko rwo muri uwo Murenge.
Avuga ko ari bimwe mu byakemuye ikibazo cy’ubushomeri mu bakiri bato ndetse n’icy’ubuzererezi.
Agira ati: “Nibura ni Kampani yafashije abana kubona akazi kabageza ku kwihangira udushinga duto nk’ubucuruzi bwa butike, ubucuruzi bwa Mobile money akagira icyo yinjiza akiteza imbere.
[…] umuntu udafite icyo akora, ashobora gutekereza nabi byamuganisha mu myitwarire cyangwa ingeso zamuganisha mu nzira mbi bityo akaba abaye ikibazo muri sosiyete”.
Imibanire y’Abaturage b’ahakorerwa ubucukuzi
Bizimana Jean Damascène yavuze ko nta makimbirane ari mu muryango kuko ngo abaturage bahawe akazi, abandi bahabwa inka.
Ngo biragoye kumva ingo zirimo amakimbirane.
Hari abavuga ko biyemeje gukomera ku bumwe bwabo ngo kuko ari yo sano basangiye kandi ko birinda icyabazanamo amacakubiri.
Mpendahende yahamirije Imvaho Nshya ko abaturage babanye neza. Yagize ati “Uko abaturage bayobowe ni ko bayoboka”.
Avuga ko mu bakozi basaga 1000 akoresha, yashoboye gushyiraho komite ahari ibirombe hose, iyo komite ikaba ishinzwe guca imanza.
Gusa ngo afata igihe agasabana n’abakozi be kandi bagasangira.
Asaba inzego za Leta gukemura ikibazo cy’umuhanda hafi ya Gishwati kuko ngo aborozi babura uko bageza amata ku muhanda bigatuma Litiro y’Amata igura 200 Frw.
Ni mu gihe kandi ngo n’aho bacukura amabuye y’agaciro hari ubwo imodoka inanirwa kuhanyura bigasaba ko amabuye atwarwa ku magare.
Avuga ko iki kibazo gifitwe kandi n’abahinzi b’icyayi kuko ngo ubwe yigeze kunyura ku bahanzi saa moya z’umugoroba imodoka itwara icyayi yananiwe kubageraho kubera umuhanda mubi.
Agira ati: “Umuhanda witaweho byadufasha cyane”.
Meya wa Ngororero Nkusi Christophe yabwiye Imvaho Nshya ko bateganya gukora umuhanda wa Muhanda mu gihe haba habonetse uburyo.
Yagize ati: “Nitubona uburyo twazawukora nk’uko dukora imihanda ariko uburyo ntiburaboneka, bikunze mu ngengo y’imari y’umwaka utaha tuzawushyiramo”.
Akarere ka Ngororero karimo gukorana na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kugira ngo uyu muhanda bazawukore bityo aborozi bashobore kugeza umukamo wabo ku isoko bitabagoye ndetse n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro biborohere.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aherutse gutangaza ko Leta ikomeje gufatanya n’abacukuzi bayo mu rwego rwo kugera ku ntego y’uko bitarenze 2024 igihugu kizaba cyinjiza miliyari 1,5y’amadolari y’Amerika z’agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga bivuye mu bucukuzi.
Mu butumwa yagejeje ku bacukura, harimo ko Leta ikomeje gusaba abakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuwukora kinyamwuga bubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi.
Yerekanye kandi ko Leta izakomeza gukora igenzura ku iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi mu rwego rwo kwirinda ubucukuzi butemewe, kubungabunga ibidukikije, kwita ku mutekano w’abacukura ndetse no gusigasira ibirombe.
Ati: “Ikindi ni uko Guverinoma izakomeza guteza imbere ubufatanye bw’abashoramari n’urwego rw’abikorera mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane mu rwego rw’ubushakashatsi bwo kumenya ingano y’amabuye y’agaciro ari ahantu hatandukanye mu gihugu n’uburyo yacukurwa”.
Yavuze ko ibyo bizajyana no gushyigikira iterambere ry’abaturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro, hubakwa ibikorwa remezo birimo amavuriro, imihanda n’imiyoboro y’amashanyarazi.