Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Dr. Telesphore Ndabamenye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi naho Dr. Solange Uwituze amugira Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Minisitiri Dr Ndabamenye ahawe inshingano nshya muri iyi Minisiteri amazemo amezi ane agizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi. Asimbuye Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wari umaze umwaka muri izi nshingano.

Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (RAB).

Umukuru w’Igihugu kandi yagize Dr. Usta Kayitesi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba yari asanzwe ari Umusenateri.

Dr Kaitesi yagizwe Umusenateri amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Mu bandi bahawe inshingano, barimo Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano muri Perezida ya Repubulika.

Ahawe izi nshingano mu gihe yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’Akarere .

Dr. Charles Murigande usanzwe ari inararibonye muri Politiki mpuzamahanga yagizwe Umusenateri.

Dr. Solange Uwituze yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri MINAGRI
Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
Gen (Rtd) James Kabarebe, yagizwe umujyanama mukuru mu by’umutekano mu Perezidansi ya Repubulika
Dr. Charles Murigande, yagizwe Umusenateri

Amafoto: Interineti

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25