Dr Frank Habineza yemeje ko ashyize imbere kwihaza mu biribwa
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party Rwanda DGPR) Dr Frank Habineza yatangaje ko muri uyu mwaka hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, ngo aramutse atsinze amatora yashyira imbere kwihaza mu biribwa ku Banyarwanda akarya indyo yuzuye kandi ihagije.
Ni ubutumwa yatangiye muri kongere y’iryo shyaka ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2024, yatorewemo abakandida bazahagararira ishyaka mu rwego rw’Abadepite, ndetse no gutanga ibitekerezo ku migabo n’imigambi y’ishyaka izifashishwa mu gushaka amajwi mu matora y’Abadepite ndetse n’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku ya 15 Nyakanga uyu mwaka.
Dr Frank Habineza yavuze ko azashyira imbere kwihaza mu biribwa mu gihugu igihe yazaba agiriwe icyizere cyo kuyobora igihugu.
Ati: “Nta Munyarwanda uzongera gusonza, ikibazo cy’ibiribwa kizavaho burundu, icyo twizeza Abanyarwanda nibatugirira icyizere tuzakora ibishoboka byose buri Munyarwanda agire ibiryo bihagije mu rugo rwe, n’abana be he kuzagira Umunyarwanda urya rimwe ku munsi”.
Dr Habineza avuga ko igihe azaba atowe azimakaza umuco wa siporo cyane kuko usanga uko bivugwa atari ko bikorwa.
Ati: “Tuzashishikariza Abanyarwanda bose ko bagomba gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza, umuco wa siporo uravugwa ariko ntabwo bishyirwamo imbaraga. usanga bavuga ko buri wa Gatanu muri Leta bakora siporo ariko usanga aho kujya muri siporo bijya gufata agacupa”.
Ashimangira ko bafite icyizere cyo kuzatsinda ariko nanone, igihe bitashoboka bakwemera ibyavuye mu matora mu gihe byaba byakozwe mu mucyo no mu bwisanzure.
Ati: “Nk’ishyaka riharanira demokarasi tuvuga ko twemera ibyavuye mu matora biramutse byakozwe mu mucyo no mu bwisanzure”.
Yemeza ko ishyaka rye rishyira imbere demokarasi no kwishyira ukizana ko habaye hari ahakiri imbogamizi bajya bareba uburyo byakemuka, ariko ko kugeza ubu nta karere karababangamira ngo babuzwe kugakoreramo.
Ni ku nshuro ya kabiri Dr Frank Habineza azaba yiyamamarije kuyobora u Rwanda aho yaherukaga mu mwaka wa 2017, aho yari ahanganye na Perezida Paul Kagame ndetse na Mpayimana Philipe.
Icyo gihe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko Abanyarwanda mu gihugu imbere batoye bari 6,769,514 kuri 6,897,096 bari kuri listi y’itora, n’abandi 39,709 batoreye mu mahanga, ku basaga 44,000 bari kuri lisiti.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko Perezida Kagame yatowe n’abantu 6,675472 bangana na 98,8%.
Mpayimana Philipe yatowe na 49,031 bangana na 0.73%, naho Habineza Frank atorwa n’abagera ku 32,701 bangana na 0.48%.
Icyo gihe Dr Frank Habineza yatangaje ko yemera ibyavuye mu matora y’Umukuru w’ Igihugu yabaye tariki ya 3 n’ iya 4 Kanama ndetse ashimira mugenzi we bari bahatanye watsinze amatora.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riherutse kuvugururwa riteganya ko amatora y’Umukuru w’Igihugu y’uyu mwaka wa 2024, azabera rimwe n’ay’Abadepite, ni ukuvuga ko umuntu uziyamamariza kuba Perezida, atazajya mu Badepite.