Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana batorewe kuba Abasenateri

Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana batorewe kuba Abasenateri

Dr. Frank Habineza uyobora ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democaratic Green Party Rwanda) na Alphonse Nkubana uyobora Ishyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere (PSP), batowe n’abahagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) kuba Abasenateri.

Mu nama rusange idasanzwe y’iryo huriro yateraniye i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025 ni yo yatoye abo bakandida hakaba hategerejwe ko bazashyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo rubemeze.

Urukiko nirubyemeza abo Basenateri bakaba bazasimbura Senateri Mugisha Alexis na Senateri Clotilde Mukakarangwa bazarangiza manda zabo ku wa 22 Ukwakira 2025.

Dr. Habineza Frank wiyamamarije kuba Umukuru w’Igihugu inshuro ebyiri zose ariko agatsindwa, mu 2018 yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, ariko aza kuvamo asoje manda, ndetse yongeye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda ya 2024-2029.

Uyu mugabo yashinze ishyaka DGPR mu mwaka wa 2009, ariko riza kwandikwa mu mashyaka yemewe mu Rwanda nyuma y’igihe kinini ryamaze ritaruzuza ibisabwa.

Ku rundi ruhande, Alphonse Nkubana ni we muyobozi w’Ishyaka PSP ariko akaba ari na we wari Umuvugizi w’Ihuriro NFPO guhera mu mwaka ushize wa 2024.

Alphonse Nkubana w’ishyaka PSP yatorewe kuba Umusanateri
Dr. Frank Habineza uyobora ishyaka DGPR agiye kwinjira muri Sena y’u Rwanda
Inama rusange y’ Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) yatoye Abasenateri
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 12
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 17
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 18
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 18
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 21