Abafite ubumuga banyuzwe n’umwanya wihariye bahawe muri Iwacu Muzika Festival 2026
Abafite ubumuga barishimira umwanya wihariye bahawe mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival 2026 ibitari bimenyerewe mu bitaramo byo mu Rwanda. Bavuga ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza ko na bo bashoboye kandi ari abantu nk’abandi.
Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival biri kuba ku nshuro ya 7 byazanye udushya twinshi nko kugarura umuhanzi umwe watwaye Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), muri buri Karere biri bunyuremo, guha umwanya uhagije wo kugaragaza impano ku bahanzi bakizamuka bo mu gace byabereyemo, ndetse no guha urubuga rwihariye abafite ubumuga butandukanye bwaba ubwo kugaragaza impano zabo, uburyo bwo gukurikira ibitaramo nko kubazanira; abasemuzi, abafasha mu buzima babakurikirana, kubicaza ahatuma babasha kureba neza, n’ibindi.
Mugaara Aubea umuhanzi akaba n’umucuranzi ufite ubumuga bw’uruhu, ni umwe mu bafite ubumuga bahawe umwanya wo kugaragaza impano ye muri ibi bitaramo. Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya yatubwiye icyo bisobanuye kuba umuhanzi ufite ubumuga yahabwa urubuga ku rubyiniro rukomeye mu muziki Nyarwanda. Yagize ati: “Ni iby’agaciro gakomeye kubona mba umwe mu bahawe umwanya muri ibi bitaramo. byamfashije kumenyekanisha ibikorwa byanjye mu buryo bworoshye.
Yavuze uko yiyumvise bwa mbere bamubwira ko yabonye uyu mwanya muri ibi bitaramo ati: Bwa mbere mpamagarirwa kubizamo ntabwo nabyizeye kugeza naho umunsi wo kugerageza amajwi wageze ntarizera ko ari impamo. Kugeza ubwo bongeraga kumpamagara bambaza aho ngeze. Uyu munsi ndi mu kazi si ukuririmbira abakureba gusa, kandi biri no gutuma Abanyarwanda bambona ni intambwe ikomeye ku muziki wanjye.
Mugaara kandi yavuze ko uru ari urubuga rwo kugaragara ku rundi rwego ati: “Ibi bitaramo byatumye ngaragara mu bitangazamakuru bitandukanye ntari niteze bikaba birimo kongera abakunzi banjye ndetse no gusangiza Abanyarwanda ibindimo.”
Yakomeje avuga ko bishimira (abafite ubumuga) ko muri ibi bitaramo batekerejweho kandi bagahabwa ubwisanzure bwo kugaragaza ubushobozi bwabo.Ati: “Ni ugukora cyane aya mahirwe akabyazwa umusaruro ufatika.”
Mugaara yasabye abafite ubumuga gukura amaboko mu mifuka, aho gutega amaboko ngo bafashwe ati: ”Abafite ubumuga bakwiye kumenya ko bashoboye ko bataremewe gutega amaboko ngo bafashwe. Bagomba gukura amaboko mu mifuka, abafite impano bakazihishura kuko uyu munsi impano yagabura kuruta ibindi byose mu gihe yitaweho neza ikagaragazwa uko bikwiye.”
Yakomeje asaba abategura ibitaramo kurebera kuri EAP Itegura Iwacu Muzika Festival igategura ibitaramo bidaheza ati: “Abategura ibitaramo bose bakwiriye gutekereza ku bitaramo bidaheza nkuko uyu munsi tubishimira MTN Iwacu Muzika Festival n’abafatanyabikorwa bayo ku bw’urugero rwiza bari gutanga. Ndifuza ko abafite ubumuga cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima bajya bahabwa icyiciro cyihariye mu bikorwa by’imyidagaduro nk’ibihembo bitandukanye, cyangwa ibindi birori, kuko iyo urebye usanga bakoresha imbaraga z’umurengera zikwiye guhabwa agaciro kisumbuyeho.”
Tuyisenge Roger Bruno uzwi nka Bruno Master umuhanzi akaba n’umucuranzi wa Piano ufite ubumuga bwo kutabona, na we yahawe urubuga mu Karere ka Nyagatare, maze agaragaza impano ye. Aganira na Imvaho Nshya yagize ati: “Ni iby’agaciro kuba nahawe amahirwe yo kugaragaza impano yanjye nk’umuhanzi ariko kandi nk’ufite ubumuga kuri uru rubyiniro rw’inzozi kuri buri muhanzi.
Byanshimishije ariko kandi ni ikimenyetso ko ufite ubumuga na we ashoboye, kandi ni ko bimeze bambonye, ibyo nkoze kuri ruriya rubyiniro birivugira. Yakomeje asaba abafite ubumuga kwitinyuka, ati: ”Umuntu ufite ubumuga akwiriye kwitinyuka, ntiyumve ko bari bumuseke, cyangwa ngo bamusuzugure ahubwo akagaragaza ubushobozi bwe cyane ko hari ibyo natwe dushoboye abandi badashoboye kandi nta bundi bumuga bafite”.
BPR Bank PLC ni umwe mu baterankunga ba Iwacu Muzika Festival 2026 ikaba ari na yo nshuro ya mbere yari yinjiye mu gutera inkunga ibitaramo, aho yegereje serivisi zayo abakiliya babo inakangurira abaturage bo mu Karere igitaramo cyabereyemo, kuyoboka serivisi zayo z’imari cyane cyane gahunda ya Igurize Fasta Fasta ifasha abantu kubona inguzanyo byoroshye.
Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byageze mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa 18 Nyakanga 2026, nyuma yo kunyura mu Karere ka Huye ku wa 20 Kamena, Ngoma kuwa 27 Kamena, Muhanga kuwa 4 Nyakanga, Karongi kuwa 11 Nyakanga, bikazakomereza mu Karere ka Musanze ku wa 25 Nyakanga ndetse na Rubavu bizasorezwamo ku wa 1 Kanama 2026.
Abatuye mu Karere ka Nyagatare bitabiriye ibi bitaramo ku bwinshi biganjemo urubyiruko baje gususurutswa n’abahanzi bihebeye barimo Chriss Eazy, Kenny Sol, Bushali, Marina, Amalon, Davis D, Kivumbi King na Ross Kana.






