Dr. Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu Nama ihuza u Butaliyani n’Afurika 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 29, 2024
  • Hashize amezi 4
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent yageze i Roma mu Butaliyani aho yahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu Nama ihuza u Butaliyani n’Afurika. 

Iyo nama ifite Insanganyamatsiko igira iti: “Ikiraro cy’Iterambere risangiwe.”

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’Afurika, abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Umuryango w’Abibumbye  barenga 20 n’abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga n’ibindi bigo mpuzamahanga by’imari.

Ni yon ama ya mbere ya ihuza ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibihugu birindwi bikize cyane ku isi (G7) ibaye mu gihe u Butaliyani buhuje uyu Muryango.

Iyi nama yatangijwe ku na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni, aho yasabye kuvugurura ubufatanye n’Afurika aboneraho gutangiza gahunda y’igihe kirekire igamije kongera ubutwererane bushingiye ku bukungu, no gutangiza ubufatanye bugamije kugabanya ikibazo cy’ubwimukira ku Mugabane w’u Burayi.

Meloni yatangaje gahunda zitandukanye zigamije kwimakaza ubufatanye bw’u Butaliyani n’Afurika aho yiyemeje gushyira mililari 5.95 z’amadolari y’Amerika muri izo gahunda zigamije kwimakaza ubutwererane.

Yagize ati: “Twizera ko bishoboka guteganya no kwandika igice gishya cy’amateka y’umubano wacu, ubutwererane mu bareshya, bitandukanye no guhatira Afurika uko ibaho binyuze mu bikorwa byitwa iby’ubugiraneza.”

Iryo jambo ryakiriwe neza n’abayobozi bitabiriye iyo nama yitabiriwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurik Yunze Ubumwe (AUC) Moussa Faki Mahamat wahimangiye ko byaba byiza ubutwererane  bwose Afurika ibanje kujya igishwa inama.

Yagize ati: “Ndagira ngo hano nshimangire ko hakenewe kuva mu magambo tukajya mu bikorwa. Mushobora kubyumva neza ko ubu tudashobora gushimishwa n’amasezerano gusa akenshi usanga adasohozwa.   

Mu bandi Bakuru b’Ibihugu by’Afurika bitabiriye harimo Perezida wa Tunisia, uwa Senegal, uwa Kenya, uwa Repubulika ya Congo ndetse n’uwa Somalia. Muri rusange ibihugu 45  by’Afurika byahagarariwe ku nzego zitandukanye.

Bamwe mu mpuguke mu bya Politiki Mpuzamahanga bavuga ko u Butaliyani burimo kwigerezaho kubera ko bigoranye ko bushobora guhangana n’ibihugu by’ibihangange bimaze gushinga imizi kuri uyu Mugabane, nk’u Bushinwa, u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Leta Zunze Ubuumwe z’Amerika byose bikomeje gutsura umubano n’Afurika ku muvuduko udasanzwe.

Mu gihe u Butaliyani ari bwo bwatangoje gahunda yitiriwe Enrico Mattei washinze Ikigo gicuruza ibikomoka kuri Peteroli Eni, Meloni yavuze ko Guverinoma y’u Butaliyani izafatanya n’abikorera n’imiryango mpuzamahanga mu guharanira ko ubu bufatanye burushaho gutera imbere.

Perezida wa EU Ursula von der Leyen, Perezida w’Inama Nkuru ya EU Charles Michel n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU Roberta Metsola, na bo bari muri iyo nama.

Ursula vone der Leyen yagize ati: “Gahunda ya Mattei ihuye cyane n’umushinga wa WU ufite agaciro ka miliyari 150 z’Amayero . Iyi ni gahunda dufitiye Afurika.”

Kuva yagera ku buyobozi mu mwaka waw a 2022, Meloni yashyize imbere iyo gahunda muri Politiki mpuzamahanga mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ubufatanye n’Afurika hagamijwe guhererekanya ingufu na gazi karemano.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 29, 2024
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE