Dosiye ya Yugi Umukaraza yagejejwe mu Bushinjacyaha aho akurikiranyweho ibyaha bibiri

Dosiye ya Yugi Umukaraza yagejejwe mu Bushinjacyaha aho akurikiranyweho ibyaha bibiri

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Dosiye ya Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, ukekwaho gusambanya Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shadyboo, yamaze kugezwa mu bushinjacyaha aho akurikiranyweho ibyaha bibiri.

RIB yatangaje ko yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’uyu musore ku ya 29 Kamena 2026, aho akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya undi ku gahato ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yugi yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026, nyuma yuko ku wa Mbere ku ya 22 Kamena 2026, Mbabazi Shadi uzwi nka ‘Shaddyboo’ akoresheje konti ye ya Instagram yatangaje ko yasambanyijwe n’uyu muhanzi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2026.

Mu butumwa yashyize hanze, Shaddyboo yavuze ko Yugi Umukaraza yari yamusuye iwe, bakanasangira icyo kunywa cyari kigizwe n’amacupa abiri y’inzoga yari yitwaje. Yakomeje avuga ko nyuma yaho yamusambanyije ku gahato, ndetse ko icyo gihe yari no mu kwezi k’umugore.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  2. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  3. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  4. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47
  5. MoYa yishimiye filime Ben’Imana izahagararira u Rwanda muri Oscars 10 Ukwakira 2026 Saa 12:36