Dore ibihano bihabwa abadatanga fagitiri ya EBM

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 12, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro  mu Rwanda (RRA) cyibukije ibihano ku bacuruzi batubahiriza gutanga inyemezabuguzi ya EBM.

Mu itangazo RRA yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, yibutsa abacuruzi ko gutanga fagitiri ya EBM ku muntu wese hatitawe ko ayisabye ari itegeko.

Yongeraho ko inyemezabuguzi igomba kuba igaragaza ingano y’amafaranga umucuruzi yakiriye.

Kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko mu gutanga inyemezabuguzi za EBM, RRA igaragaza ibihano byakurikizwa mu gihe amategeko atubahirijwe.

Umuntu utanditse ku musoro ku nyongeragaciro (VAT) ugabanya agaciro cyangwa umubare w’ibyacurujwe bisoreshwa akoresheje inyemezabuguzi y’ikoranabuhanga, acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro ebyiri (2) z’agaciro k’ibyagurishijwe kagabanyijwe.

Umuntu wanditse muri VAT ugurishije ibintu cyangwa serivisi atabitangiye inyemezabuguzi ya EBM, acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro icumi (10) z’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe.

Iyo habayeho kongera gukora ikosa, uwakoze ikosa acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro makumyabiri (20) z’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe.

Umuntu wese ukoze ikosa cyangwa icyaha kijyanye na EBM, ashobora guhanishwa gufungirwa gucuruza mu gihe k’iminsi 30.

Ashobora kandi kutemererwa gupiganira amasoko ya Leta, kwamburwa rejisitiri (Registre) y’ubucuruzi hakiyongeraho gutangazwa mu bitangazamakuru.

Kutubahiriza amategeko mu gutanga fagitiri za EBM, ubikoze akurikiranwa mu nkiko mu manza nshinjabyaha, akaba yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 na 5.

RRA ikangurira abaguzi kuzirikana gusaba inyemezabuguzi ya EBM mu gihe aguze no kureba neza ko amafaranga yishyuye ahwanye n’ayanditswe ku nyemezabuguzi.

RRA yibukije ko gutanga fagitiri ya EBM ari itegeko inagaragaza ibihano k’utubahirije amategeko (Foto Internet)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 12, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE