Davis Cup 2022: Ikipe y’u Rwanda irasabwa gutsinda Sudan igakomeza ku mukino wa nyuma

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 8, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Gatanu taliki 08 Nyakanga 2022 ni bwo hasozwa imikino y’amajonjora mu matsinda y’irushanwa mpuzamahanga ririmo  kubera mu Rwanda  mu mukino wa Tennis “Davis Cup 2022 by Rakuten Africa Group IV”.

 Mu mikino iteganyijwe, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A irasabwa gutsinda ikipe ya Sudan kugira ngo ikomeze  ku mukino wa nyuma.

Aya makipe yombi kugeza ubu aranganya amanota n’ubwo ikipe y’u Rwanda ari yo iyoboye urutonde. Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Uganda na Tanzania imikino 3-0 mu gihe  Sudan na yo yatsinze  Uganda imikino 3-0  inatsinda  Tanzania imikino 2-1.

Muri iri tsinda A undi mukino uteganyijwe, ikipe ya Uganda irakina na Tanzania.

Mu itsinda B, umukino na wo utegerejwe ugomba guhuza ikipe ya RDC na Togo. Aya makipe yombi kugeza ubu aranganya amanota kuko  mu mikino itatu iheruka nta bwo yigeze atsindwa. Ikipe itsinda hagati y’aya makipe yombi ni yo igomba gukomeza ku mukino wa nyuma ikazahura n’ikipe ya mbere mu itsinda A hagati y’u Rwanda  na Sudan.

Undi mukino uteganyijwe, ikipe ya Botswana irakina na Congo Brazzaville. Iyi mikino yose irabera muri IPRC Kigali ku Kicukiro guhera saa yine za mu gitondo (10h00).

Angola yasoje imikino yayo

Kuri uyu wa Kane taliki 07 Nyakanga 2022 habaye imikino ibiri yo mu itsinda B aho ikipe ya Angola yasoje imikino yo mu matsinda yitwara neza aho yatsinze ikipe ya Congo Brazzaville imikino 2-1.

Umukino wa mbere, Cleuson Tipewa (Angola) yatsinze Michael Bolidard Ibakakomboyo-Ayessa (Congo Brazzaville)  amaseti 2-0 (6-1 na 6-1).

Cleuson Tipewa (Angola)

Umukino wa kabiri, Paterne Mamata (Congo Brazzaville) yatsinze Fernando Andre (Angola) amaseti 2-1 (6-7,6-3 na 6-0).

Mu mukino bakina ari babiri,  ikipe ya Angola (Fernando Andre na Joao Neves) yatsinze iya Congo Brazzaville (Paterne Mamata na Armel Mokobo) amaseti 2-0 (7-5 na 6-1).

Undi mukino wabaye, ikipe ya Togo yatsinze Botswana imikino 3-0. Umukino wa mbere, Liova Ayite Ajavon (Togo) yatsinze  Lefa Ashley Sibanda (Botswana) amaseti 2-0 (6-2 na 6-0).

Mu mukino wa kabiri, Thomas Setodji (Togo) yatsinze Denzel Seetso (Botswana) amaseti 2-0 (6-1 na 6-1).

Mu gukina ari babiri, ikipe ya Togo ( Komlavi Loglo na Thomas Setodji) yatsinze  ikipe ya Botswana (Thato Holmes na Tshepo Mosarwa)  amaseti 2-0  (6-1 na 6-4).

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 8, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE