Cricket: u Rwanda ntirwakomeje mu cyiciro cya  nyuma mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 9, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuva taliki 30 Nzeri kugeza 08 Ukwakira 2022 i Abuja muri Nigeria  habereye imikino y’Afurika mu bahungu  batarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket  mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi “Africa division 2 qualifier  for U-19 World Cup 2024”.

Iyi mikino y’Afurika yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi “ICC U-19 Men’s Cricket World Cup Africa Division 2 Qualifer 2022” yagombaga kwitabirwa n’ibihugu 8 aho byari  biri mu matsinda abiri, itsinda A ryari ririmo Kenya, Malawi, Ghana na Mozambique naho itsinda B ririmo Nigeria, Botswana, Sierra Leone n’u Rwanda.

Mu itsinda A, ikipe ya Ghana na Mozambique nta bwo zitabiriye kubera ikibazo cy’impapuro z’inzira, ikipe ya Kenya na Malawi zikomeza muri ½ .

Mu itsinda B, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Nigeria na Sierra Leone ku mukino wa nyuma mu itsinda  yitwara neza itsinda Botswana. Aya makipe yombi, ikipe y’u Rwanda na Botswana yahise aviramo mu majonjora naho ikipe ya Nigeria na Sierra Leone zikomeza muri ½ cy’irangiza.

Mu mikino ya ½ yabaye taliki 07 Ukwakira 2022, ikipe ya Kenya  yatsinze Sierra Leone amanota 153 kuri 72 naho Nigeria itsinda ikipe ya Malawi amanota 258 kuri 33.

Ku mukino wa nyuma, ikipe ya Kenya yatsinze Nigeria amanota 90 kuri 79. Umukino wo guhatanira umwanya wa 3 ntiwabaye kubera imvura. Gusa ikipe ya Sierra Leone ni yo yegukanye uyu mwanya.

Ikipe ya Kenya ubwo yari imaze gushyikirizwa igikombe

Nyuma y’iri rushanwa, ikipe ya Kenya, Nigeria na Sierra Leone zabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma “Africa Division 1 Tournament”  aho ziyongereye kuri Uganda, Namibia na Tanzania. Iyi mikino ya nyuma y’Afurika yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi  izabera muri Namibia umwaka utaha wa 2023.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 9, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE